Connect with us

Economy

URwanda rwahawe inkunga yo guhangana na COVID-19 ivuye mu Bufaransa

 448 total views,  3 views today

URwanda rwahawe inkunga yo gukomeza gahunda zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirusi itanzwe n’uBufaransa.

Iyo nkunga ingana na miliyari Rwf53 z’amafaranga azakoreshwa no mu guteza imbere kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana,bafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa AFD (Agence Française de Développement) Rémy Rioux bemeje ubwo bufatanye.

Uwo muhango wabereye iKigali wari witabiriye kandi na Chargé d’affaires w’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin.

Leta ya Kigali n’iy’iParis byemeranyije no kugurizanya amafaranga mu rwego rwo kuzura umubano.

UBufaransa bwemeye kuguriza uRwanda milayari 43 Frw azanyuzwa mu ngengo y’imari, yo guhangana n’ingaruka  y’icyorezo cya Coronavirus.

Andi mayero agera kuri  miliyoni 2 azahabwa Croix Rouge, azakoreshwa mu mutabazi bukorerwa abantu ku rwego rw’abanze.

“Nshimishijwe n’urugendo rumaze gukorwa  uko dusubukura ibikorwa bya AFD mu bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda,”Umuyobozi Mukuru wa IFD, Rémy Rioux.

Mu nkunga yatanzwe miliyari Rwf6 nizo zizakoreshwa mu kwigisha imyunga n’ubumenyingiro hamwe n’igifaransa.

Andi mayero miliyoni 1.7 ziteganywa gufasha mu  bya tekiniki, ku bufatanye na Expertise France.Icyo gihugu kibinyuza muri Team Europe kizaba kimaze guha uRwanda inkunga ya , bikazageza inkunga y’amayero miliyoni 7.5 muri izo gahunda.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron bemeje ko ibihugu byombi bikomeza umubano.

 

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy