Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

 2,408 total views,  2 views today

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rwamagana mu mirenge ya Fumbwe na Musha, ntibarasobanukirwa n’akamaro ko kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere abenshi babiterwa n’imyumvire.

Ubuyobozi buvuga ko nubwo ababyeyi basobanuriwe uburyo bazajya baganirizamo abana babo ku buzima bw’imyororokere, usanga bamwe batabiha umwanya uhagije ngo babibaganirizeho bityo ugasanga hari imiryango bagitwara inda zitateganyijwe.

Mukarusagara Jacqueline utuye mu murenge wa Musha, avuga ko ababyeyi benshi badakozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere kuko hari ababifata nko kubigisha uburara.

Ati “Twese ntabwo tubyumva kimwe kuko hari benshi utabwira ngo umwana uzamwigishe iki n’iki ngo yemere, akavuga ngo ni ukumwigisha uburara cyangwa ngo ibi n’ibi ntakwiye kubyumva.Ariko burya ntabwo ari byiza kuko iyo umwigishije hakiri kare ahitamo ikibi n’icyiza.”

Rwabukamba Vedaste w’imyaka 66 atuye mu murenge wa Fumbwe, avuga ko aho kugira ngo umwana we abyare imbyaro zo kumubangamira yamukangurira kuboneza urubyaro hakiri kare.

Agira ati:”Ni ukuri rwose kuboneza urubyaro mu bangavu ndabishyigikiye, nonese nkubu abyaye abana 2 cyangwa 3 akaza akabansigira ndi umusaza mundeba uku, maze abo bana akabasiga akigendera, ugira ngo sinjyewe uvunika nabo, ahubwo namukangurira kwihutira kuboneza urubyaro hakiri kare aho kunsubiza kurera abana kandi nisaziye.”

Mutesi Sauda umukobwa wabyariye iwabo avuga ko nubwo ababyeyi batewe impungenge no kuba abakobwa baterwa inda bakiri bato, nabo ubwabo bemeza ko kuboneza urubyaro babyishimiye.

Agira ati:”Nkubu njyewe natwaye inda ngeze mu mwaka 2 w’amashuri yisumbuye, ngira umwaku nterwa inda, ni ukuri kw’Imana byarampungabanyije cyane, kuko kwiga byahise bihagarara kandi nari umuhanga mu ishuri, ni ukuvuga ngo iyo mba naraboneze urubyaro, nari kuba narize nkarangiza amashuri yanjye, nkakora nkigirira akamaro ndetse nkanakagirira n’igihugu muri rusange.” 

Aganira na mwamba.rw, umukobwa wiswe Mutoni avuga ko yagize ubwoba bwo kubwira iwabo ko atwite kuko nyina asanzwe ari umujyanama w’ubuzima.

Agira ati:”Ni ukuri natinye kubwira ababyeyi ko ntwite, nkubu mama wanjye ni umujyanama w’ubuzima, yahoraga ambwira uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro kuko we abizi cyane. Mu by’ukuri numvaga bitashoboka ko  mpingutsa  ijambo ngo ‘ndatwite’ ndinumira birangira babyiboneye inda yarabaye nyarwege.” 

Muhoza Theogene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, avuga ko mu biganiro agirana n’abaturage, akunze kugira inama ababyeyi bose ko mu gihe babonye  abakobwa babo batangiye guhindura imyitwarire ku buzima bwabo, icyo gihe baba  bagomba kuganirizwa byimbitse.

Ati,”Babyeyi nimubona abana b’abakobwa batangiye guhindura imyitwarire ku mubiri wabo cyane nko kujya mu mihango, muritonde kuko uwo mwana w’umukobwa yagaragaje ikimenyetso cy’ubukure. Rero mugomba kubaba hafi mukabigisha cyane mwibanda  ku buzima by’imyororokere.” 

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musha Kayumba Brave avuga ko umukobwa wese uri munsi y’imyaka 18 agomba kuza gusaba serivise yo kuboneza urubyaro ari kumwe n’umuherekeje.

Ati “Iyo umukobwa aje kuboneza urubyaro azana n’umubyeyi we cyangwa umurera hano ku kigo nderabuzima, ariko iyo tumujyanye mu cyumba kumuganiriza, uwamuherekeje  asigara hanze kugira ngo uwo mukobwa abe ari we wihitiramo uburyo bwo kuboneza urubyaro.” 

 

Ubu kuboneza urubyaro mu Rwanda biri hejuru ya 50%, icyerekezo cya Leta kikaba ari ukugera kuri 6o % mu 2024.Ubu umugore w’umunyarwanda abarirwa abana bane, icyerekezo akaba ari ukugera ku bana babiri mu mwaka wa 2050.

Habumuremyi Viateur 

Mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *