Connect with us

Health

Bimwe mu bishuko bikoreshwa n’abagabo bashaka gutera abangavu inda

 3,412 total views,  3 views today

Bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Rwamagana bavuga  ko hari ibishuko bitandukanye abagabo n’abasore bakoresha birimo impano z’amafaranga, gutembera, Telefone, ndetse n’amandazi,  babihonga abakobwa bashaka kubashuka ngo babashore mu ngeso mbi z’ubusambanyi. Ibi bikaba ari yo ntandaro yo gutwara inda zitateganyijwe. 

Abakobwa bo mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko hari bamwe mu bakobwa babyariye iwabo mbere y’uko bashinga ingo zabo, byatewe n’abagabo babashukisha impano zitandukanye bityo bakisanga baryamanye. 

Umwe muri bo  wahawe izina rya Alise, avuga ko impamvu zituma abakobwa babyarira iwabo batarashaka abagabo, ari uko babahonga impazo za hato na hato.

Akomeza avuga ko uwo babyaranye yamushukishije irindazi, na telefone yo kujya bavuganiraho irimo na memori cadi yo kumviraho indirimbo z’urukundo.

Agira ari:”Umusore wanteye inda yarafite butike,  buri gihe iyo navaga gusenga nahitaga jya kumureba. Nahagera akanyicaza mu cyumba akampa amandazi n’icyayi maze najya gutaha akampa Bombo zo kunyunya.”

Telefone yayibonye ari uko bamaze kuryamana 

Ati ,”Yantumyeho umwana ngo ngende ambwire, n’ubundi nari nsanzwe njya mu cyumba cye namusanzemo. Nsanga afite telefone mu kiganza, ngiye kuyifata arambwira ati “Sheri ndayiguha ari uko tubanje kuryamana”.Naramwangiye ariko biranga biba ibyubusa kuko yandushaga imbaraga, naremeye arabikora birangira anteye inda.”

Mugenzi we uhetse umwana w’umukobwa umaze amezi umunani avutse, avuga ko umugabo babyaranye bari bumvikanye kubana, kuko bombi bari imfubyi.

Ati “Twamaze kubaka inzu, njya kumusura turaryamana, antera inda ntiyantwara. Ni uburangare nagize kuko sinibutse kumubwira ngo dukoreshe agakingirizo.”

Impamvu abakobwa baterwa inda batarashaka 

Mukurizehe mariya ufite imyaka 51 atuye mu murenge wa Kigabiro, ni umubyeyi w’abana bane. Avuga ko impamvu abakobwa baterwa inda batarashaka abagabo, ari uko bajya mu byo gukundana bakiri bato, rimwe na rimwe bagakundana n’abasore cyangwa abagabo babarusha imyaka. Bakabashukisha amafaranga ndetse n’izindi mpano ziba zigamije kubashora mu busambanyi. 

Umunyana Liberatha ushinzwe serivice yo kuboneza urubyaro mu bitaro bya Rwamagana, avuga ko abatera abakobwa inda ari abanzi b’iterambere ry’igihugu, kuko iyo uteye umukobwa inda uba wishe ejo hazaza he.

Agira ati,“Ndashishikariza abakobwa kwirinda ababashukisha impano za hato na hato, cyane ko ntazindi mpuhwe baba bagufitiye uretse kugushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.Uhuriramo n’ingaruka zo kwandura virusi itera Sida, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no gutwara inda zitateganyijwe.”

Leta isaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, barushaho kwirinda ababashukisha impano zitandukanye zigamije kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, bikabangiriza ubuzima.

Habumuremyi Viateur 

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health