Connect with us

Latest News

Tanzaniya yahaye bamwe mu bayobozi ubudahangarwa

 203 total views,  3 views today

Mugihe byari bimenyerewe ko Perezida w’igihugu ubwe wenyine ari we uba wemerewe ubudahangarwa imbere y’inkiko, ubu hari n’abandi bayobozi bashobora kuyobora bataregwa kubera ibyaha bakora.

Igihugu cya Tanzania uyu munsi cyemeje itegeko riha abandi bayobozi batatu ubudahangarwa butuma bayoborera hejuru y’amategeko mpanabyaha.

Abo bayobozi barimo Visi Perezida, Minisitiri w’Intebe n’Umuvugizi w’inteko nshinga mategeko na minisitiri w’ubutabera w’icyo gihugu.

Umushinga w’iryo tegeko wabaje gushikirizwa inteko muri Kanama 10 2020 ugamije ko amategeko ngenga yavugururwa arimo n’iryoguha ubudahangarwa abayobozi bayobora mu nzego za leta z’ingenzi ishatu.

Abo bantu bahawe ubwo budahangarwa bashobora kuba baregwa bakanaburanishwa n’urukiko ibirego bibaregwa bitanzwe haregwa leta cyangwa se minisitiri w’ubutabera ari nawe intumwa nkuru ya leta y’icyo gihugu.

Bamwe mu bantu bakurikiranira hafi politiki ya Tanzania barimo na intiti mu by’amategeko Prof.Issa Shivji, bavuga iryo tegeko risa nk’irigamije ko itegeko nshinga ry’icyo gihugu ryavugururwa bitemewe.

“Ibyo biba bigamije ko abaturage batuye mu byaro bakomeze kuba inzirakarengane za bamwe mu bayobozi baba batahangarwa n’inkiko.”

Sosiyete Sivili yo ivuga ko iryo tegeko rituma ubutegetsi bushingiye ku mategeko butubahirizwa n’abayobozi baba bakoresha ubudahangarwa bahawe bakanyuranya n’ibyemezo byemezwa byose bibangamira abaturage bayobora.

Ariko ntabwo ibyo bigamije ko itegeko nshinga ryavugururwa ku buryo na perezida wakwemererwa kwiyamamariza manda zirenga izo rigena nk’uko bikunze gukorwa mu bihugu bimwe na bimwe bituranye na Tanzania.

Imikono igera kuri 3000 muri 5000 yari ikenewe ngo iryo tegeko ribe ritakwemezwa niyo yashobowe gukusanywa gusa.

Tanzania iritegura amatora rusange azaba mu Kwacira 2020.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Latest News