Connect with us

Health

Rwamagana: Imwe mu miryango ntirasobanukirwa ko basuzumwa mbere yo kuboneza urubyaro

 3,340 total views,  3 views today

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Munyaga, Akarere ka Rwamagana baracyashigikanya kuri gahunda yo kuboneza urubyaro. Bavuga ko abaganga babahitishamo uburyo bo bashaka bwo kuboneza urubyaro batabanje gusuzumwa, kugira ngo bamenye uburyo bujyanye n’imibiri yabo

Uwababyeyi Maria w’imyaka 49, avuga ko amaze imyaka itatu aboneza urubyaro, asanzwe akoresha uburyo butandukanyeAhamya ko uburyo bwo kuboneza urubyaro yahawe bwa mbere bwamugizeho ingaruka mbi, akeka ko zatewe nuko batabanje kumupima mbere yo kumukorera iyi serivise.

Agira ati,“ Njya kwa muganga nshaka kuboneza urubyaro bwambere, narahageze muganga ansobanurira uburyo bwinshibukoreshwa, arangije ambaza ubwo mpisemo. Njyewe kukonumvaga ntashobora ibinini, nahisemo urushinge arikonahoranaga umutwe udakira ,gucika umugongo no kujya mu mihango mu buryo bubangamyeNkibaza impamvu batabanzagufata umuntu amaraso nibura barebe uko ahagaze bityobamuhitiremo uburyo bujyanye n’imiterere y’ubuzima bwe.

Akomeza  avuga ko amaze guterwa urwo rushing yahise asubira kwa muganga baramuhindurira bamuha agapira ko mu kuboko k’imyaka itanu. Avuga ko katamugizeho ingaruka.

Musheruzi William wo mu Murenge wa Rubona, afite umugore waboneje urubyaro, na we avuga ko bahabwa imiti batabanje kubasuzuma ngo barebe uburyo bukwiranye n’imibiri yabo

Ati, “Nanjye byabaye ku mugore wanjye ajya kuboneza urubyaro yabajijwe uburyo ashaka gukoresha, bamuha urushinge rw’amezi 2 ariko ubu ntakibazo aragira, gusa ahorana impungenge ko kuba bataramupimye byazamuviramo ingaruka”.

Gahongayire Marie Chantal Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzimacya Rubona,ntiyemeranya n’aba baturage ku byo kubaha uburyobwo kuboneza urubyaro batabapimye. Ariko ngo hari abo imiti inarira bakabahindurira ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.

Agira ati, ” Mubyo tumupima rero harimo umutima, umuvudukow’amaraso, inturugunyu mu mabere ziterwa na kanseri, tureba niba ataratwitiye inyuma y’umura, tumubaza tuti ese iyo uri mu mihango uraribwa cyane. Ndetse n’ibindi byinshi ku buzima bwe, ariko tunamwibutsa ko akingiye gutwita gusa adakingiyeizindi ndwara.’’

Gahongayire Marie Chantal Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzimacya Rubona

Akomeza avuga ko nubwo uboneza urubyaro ahitamo uburyo ashaka, abaganga batanga inama ku buryo yahisemo, ariko babanje kureba niba umubiri we wabyakira. Iyo basanze utaribubyakire bamugira inama agakoresha ubundi buryo. Ariko ngo kuvuga ko babaha imiti batabapimye ntago ariko bimeze.

Gahongayire akomeza avuga ko bidashoboka ko umugore ahabwa imiti yo kuboneza urubyaro utamupimye.Bashobora kuba badasobanukiwe uko bapimwa ariko buri wese umuganga amubwira  ko uburyo ahisemo butamurinda gusama 100%.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 n’Ikigocy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda ku buzima ( DHS), bugaragaza ko mu bagore bubatse ingo bari mu kigerocy’imyaka hagati ya 15 na 49, abitabira uburyo ubwo aribwobwose bwo kuboneza urubyaro ari 53%.

Ni mugihe Intego ya Leta yihaye ari uko bitarenze mu mwakawa 2024, uyu mubare wo kuboneza urubyaro uzazamukaukagera kuri 60%.

Habumuremyi Viateur 

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health