MHC irasaba Abanyamakuru gukangurira Abanyarwarwanda gukaza ingamba zo kuboneza urubyaro birinda covid-19”

 1,903 total views,  1 views today

Muri iki gihe u Rwanda ndetse  n’ibindi bihugu bitandukanye  ku Isi bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, niyo mpamvu  buri wese asabwa kumva ko afite inshingano zo kutaba nyirabayazana w’iki cyorezo aho ari hose, haba mu muryango arimo no mubo ahura nabo.

Byavugiwe mu mahugurwa yabaye none tariki ya 15 Kamena 2020, ajyanye no kuboneza urubyaro, umunyamabanga nshinwabikorwa w’imana nkuru y’itangazamakuru (MHC) bwana Mbungiramihigo Peace Maker ubwo yatangizaga ku mu garagaro aya mahugurwa azamara iminsi irindwi, yasabye abanyamakuru bagiye kujya mu turere dutandukanye aritwo Huye, Rutsiro, Gicumbi ndetse na Rwamagana, kurushaho gukora kinyamwuga  ndetse banarushaho gukangurira abaturage gukaza ingamba zo kuboneza urubyaro  banarushaho  kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Agira ati”Abanyamakuru bose muzajya muri aya mahugurwa ndabasaba kukora inkuru zabo neza , barushaho gukangurira abanyarwanda kuboneza urubyaro bakanabifatanya no kwirinda icyorezo cya covid-19, nabo birinda kugira ngo hatazagira umunyamakuru wandura icyo cyorezo yagiye gutara inkuru.”

Polisi y’u Rwanda nayo irakangurira buri wese kwitwararika no kwirinda kuba nyirabayazana w’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera nawe wari witabiriye iyi nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga  yasabye abanyamakuru bagiye kujya gutara inkuru zijyanye no gukangurira abanyarwanda kuboneza urubyaro, ko barushaho kubakangurira kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Agira ati:Mwebwe banyamakuru nimwe mudufasha cyane mu gukangurira abanyarwanda kugira kwirinda Covid-19, mukwiriye kumenya kouruhare rwa buri muntu mu gukurikiza amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi ariyo ntwaro yo gutsinda iki cyorezo”.

Kamali Flugence ukora mu kigo cy’Ubuzima (RBC) wanatanze ikiganiro muri aya mahugurwa, yibukije abanyamakuru bagiye gutara inkuzu zijyanye no kuboneza urubyaro , ko bakwiye kubwira abantu ko aya mahitamo agomba gukurikiza amabwiriza asanzweho yo kwirinda Koronavirusi.

Yagize ati ” Muzabakangurire kurushaho gukaza ingamba zo kuboneza urubyaro kandi bibukwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zirimo, Kwambara agapfukamunwa neza kugeza ku mazuru kandi ukakambara ahantu hose, gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza cyangwa guhoberana, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gukaraba umuti wabugenewe ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe byose ni bimwe mu bizafasha abantu kwirinda iki cyorezo kandi bizanagufasha kugera ku muhigo wawe wo gutsinda iki cyorezo cya Covid-19 burundu”.

Mu ngamba zo kubone za urubyaro haimo no gukoresha agakingirizo, niyo mpamvu twashatse kumenya niba udukingizo RBC bafite duhagije ku buryo ntampungenge bafite z’uko tuzababana dukeya, Dr.Niyingabiba Julien ukora muri RBC asubiza

Agira ati:”Nta mpungenge dufite ko udukingirizo tuzatubana dukeya, turahari ku bwinshi  kuko kuva Lockdown yatangira turacyatanga udukingirizo ku badukeneye, binyuze mu bigo nderabuzima, ibitaro ndetse na condom kiosks.”

Abahanga mubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere  buvuga ko ubusanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibice 2 by’ingenzi hakaba uburyo bukoresha imisemburo (ibinini, inshinge, …) hakaba n’ubudakoresha imisemburo.Uburyo bukoresha imisemburo usanga ari bwo bwitabirwa cyane, kandi ni mu gihe kuko burizewe ku gipimo cyo hejuru kurenza ubudakoresha imisemburo.

Habumuremyi Viateur

Mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *