Connect with us

World News

Uwari Perezida w’u Burundi yitabye Imana

 1,054 total views,  3 views today

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Nkurunziza w’imyaka 55 y’amavuko yaguye mu bitaro bya Karuzi mu Burundi. Iby’urupfu rwe byagaragaye kuri twitter ya Leta y’u Burundi.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida wa Repubulika mu Burundi rivuga ko yageze mu bitaro bya Karuzi “Natwe turashoboye” tariki 7 Kamena 2020. Icyo gihe yaje koroherwa atangira kuganira n’abantu batandukanye.

Uyu munsi kuwa Kabiri tariki 9 Kamena 2020, mbere y’urupfu rwe yabanje kwitabwaho n’abaganga ubwo imitsi ijyana amaraso mu mutima yahagararagara ariko bikaba iby’ubusa.

Nkurunziza yitabye Imana mu gihe umugore we Denise Nkurunziza yari aherutse kujya kwivuriza muri Kenya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News