Abayobozi bo mu bihugu bya EAC barifashisha ikoranabuhanga gukora inama

 171 total views,  3 views today

Abayobozi mu bihugu bimwe bigize umuryango w’iBurasirazuba bw’Afurika bahisemo kwifashisha ikoranabuhanga kugirango bakome gukora inama.

Ibyo byabaye nk’ibundi buryo bwo kuborehereza gukomeza gahunda zijyanye n’akazi kabo ka buri munsi gakomeje kubangamirwa n’ibiruhuko by’agateganyo byo kwirinda kwandura virusi yitwa COVID-19 itera indwara ya Coronavirus.

Inama nyinshi yarasubitswe guhera muri Gashyantare 2020 ubwo leta zo muri EAC zatangiye gushyiraho ibiruhuko by’agateganyo kugirango abantu babe barushaho kwirinda kwandura iyo ndwara yagizwe icyorezo.

Leta zirimo n’uy’uRwanda zavuze ko zizaterwa igihumbo kigereranywa na za miliyari z’amadolari yari ateganyijwe kwinjira mw’isanduko ya leta izo nama zigiye ziba nk’uko byari biteganyijwe.

Izo nama zirimo izaribuhuze abaperezida, ba minisitiri, ibigo bindi n’urubyiruko. Zimwe muri zo zikaba zaribubere muri Kigali n’ubundi ahabera amanama nka Kigali International Convention Center,Serena na Marriott Hotel.

Ubu abayobozi barimo na perezida, minisitiri w’intebe, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, minisitiri w’ubutabera bashoboye gukora amanama bifashishije ikoranabunga rikorana hagati za mudasobwa na televiziyo rizwi nka Teleconferencing.

Iryo koranabuhanga rya teleconferencing ryorohereza abagirana inama ku bande zitandukanye yaba abari mu Rwanda no hanze yarwo kuba baganira barebana uko rekomeza kwirekana amashusho yabo aho bari kw’Isi.

Bitekerezwa ko ubwo buryo bwo gutumanaho butuma inama zikorwa hagati y’abantu batiriwe bahurira mu nyubako imwe bushobora kuzakomeza bukoreshwa na nyuma y’ibyo biruhuko.

Ubundi ubwo buryo bwakoreshwaga na minisiteri z’ubutabera mu kuburanisha abantu baburana bari kure yaho inkiko zagenewe imanza zabo ziri.

Abaperezida barimo uw’uBugande  bakoresheje teleconferencing kugirana inama n’abadepite bagize inteko baganiraga ku bya Coronavirus uko yakwirindwa naho kuyirwanya bigeze.

Mu Rwanda Minisitiri w’intebe we yashoboye kuvugana n’abandi bayobozi bo mu United Nations ku bijyanye n’ingufu naho bigeze mu guteza imbere iby’iryo terambere.

Iryo koranabuhanga riracyahenze kugirango ribe ryakoreshwa n’abantu bose muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *