Connect with us

POLITICS

Menya uko umubano w’u Rwanda n’uBushinwa uhagaze muri ibi bihe

 874 total views,  3 views today

Ku makuru asa nkazana igitotsi hagati y’uRwanda n’uBushinwa avuga ko leta y’ingore Rwanda ishobora kuba yirukanye  Abashinwa 18,yavuze ko umubano ugihari.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ko ayo amakuru amaze iminsi acishwa  ku mbuga nkoranyambaga atari ukuri ariko ari ibihuha abanturwanda badakwiye guha agaciro.

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rumaze iminsi rucishaho inkuru ivuga ko leta y’iKigali ishobora kuba yarirukanye abashinwa bagera kuri  18 birukanwe byakozwe kuwa Gatatu w’icyumweru  ikanabasubiza iwabo mu Bushinwa.

Ayo makuru anavuga ko impanvu abo bashinwa birukanywe mu Rwanda ar’uko bafataga nabi abakozi babo babanyarwanda mu Rwanda.

“ Turamenyesha abantu ko ibihuha biri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko hari Abashinwa 18 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda, ibyo ntabwo byigeze biba. Mubyirengagize,”Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane isubira kuri ibyo bihuha bwakwirakwijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Hudson Wang,Umujyanama mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yamaganiye kure ibyo bihuha avuga ko babajije ibiro bya perezida w’uRwanda bamenya ko ibyo bitigeze biba.

“Amakuru y’ibinyoma nanone! Twaragenzuye dufatanyije na Perezidansi ndetse n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ntabyo bigeze bumva”.

Yavuze ko bene ibyo bihuha bigamije gukwirakwiza urwango hagati ya leta y’uRwanda n’uBushinwa.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa wahereye muri 1971 ibyo bihugu bigira ubufatanyi mu kwubaka ibikorwa remezo,mu buvuzi n’ubucuruzi.

Hashingiye kuri uwo mubano Perezida Xi Jinping yasuye uRwanda  muri 2018.

UBushinwa nk’igihugu cyateye imbere mu kwubaka ibikorwa remezo bufite isoko ringana na 70% ryo kwubaka imihanda mu Rwanda aho nanone buteza imbere ubucuruzi bukorerwa ku mbunga nkoranyambaga cyane kuri Alibaba Group ishamikiranye ka eWTP cyangwa electronic World Trade Platform rufasha  ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS