AIDS HealthCare Foundation(AHF)-Rwanda nk’umufatanyabikorwa wa minisiteri y’ubuzima yatanze ibikoresho byo kwirinda covid-19, mu bigo nderabuzima isanzwe Itera inkunga.
Ni igikorwa cyabaye none tariki 02 Kamena 2020, ubwo Dr.Brenda Assiimwe Kateera umuyobozi mukuru wa AHF-Rwanda yashyikirije ibikoresho abahagariye ibigo nderabuzima bitandukanye birimo icya Remera ni cya Kagugu.
Muri ibyo bikoresho byatazwe harimo:Udupfuka munwa, umuti usukura intoki(Hand sanitizers) ,ndetse n’ibikoresho byifashishwa bapima umuriro umuntu afite. (Thermo scans)Nka kimwe mu bimenyetso bya covid-19.
Musabyimana Emile, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera
Ubwo yashyikirizwaga ibi bikoresho Musabyimana Emile, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera , avugako ibi bikoresho bahawe na AHF-Rwanda bigiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, anabashimira kuba badahwema kubatera inkunga mu bijyanye no kwita ku buzima bw’Abanyarwanda.
Agira ati”Nishimiye ibi bikoresho AHF-Rwanda iduhaye kuri uyu munsi, nemeza ntashidikanya ko bizadufasha kunoza akazi kacu neza twita kubuzima bw’Anyarwanda kandi natwe ubwacu twirinda iki cyorezo cya covid-19”
Nteziryayo Narcisse Prevention Programs Manager muri AHF-Rwanda.
AHF-Rwanda Si ibi bikoresho yatanze gusa, ahubwo yatangiranye n’umunsi wa mbere wa Lockdown itanga ubufasha mu bigo nderabuzima isanzwe itera inkunga.
Kuva lockdown yatangira ubwo imodoka zitwara abagenzi muri Kigali zahagarikwaga , ntago byari byoroshye ko Abaganga n’Abaforomo bagera kukazi biboroheye ndetse no gusubira mu ngo zabo buri munsi.
AHF-Rwanda yahise yunganira Minisiteri y’Ubuzima mu kongera Bus zitwara Abaforomo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bakoreramo, ndetse no kubasubiza aho batuye buri munsi.
Izo Busi zazengurukaga mu mujyi wa Kigali zikora ako kazi, kugeza ubwo imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yongeye kwemerera Bus kongera gukora.
Bwana Nteziryayo Narcisse Prevention Programs Manager muri AHF-Rwanda Abivuga.
Agira ati:”Muri iki gihe duhanganye na covid-19, ntago byari byoroshye kubona imodoka ijyana Abaforomo n’Abaganga kukazi, ndetse no kubasubiza mu rugo,niyompamvu AHF-Randa yafashe iyambere mu kunganira minisiteri y’ubuzima yongera ama Bus mu mujyi wa Kigali yo gutwara Abaforomo n’Abaganga mukazi kabo ka buri munsi.”

Dr.Brenda Assiimwe Kateera umuyobozi mukuru wa AHF-Rwanda
AHF-Rwanda isanzwe itanga udukingirizo ahantu henshi hatandukanye mu gihugu, harimo utuzu dutangirwamo udukingirirozo (condom kiosks) ziri mu turere dutandukanye no mu mujyi wa Kigali, twashatse kumenya niba udukingizo bafite duhagije ku buryo ntampungenge bafite z’uko tuzababana dukeya, Dr.Brenda asubiza
Agira ati:”Ntampungenge dufite ko udukingirizo tuzatubana dukeya, turahari kubwinshi kuko kuva Lockdown yatangira turacyatanga udukingirizo kubadukeneye, binyuze mu bigo nderabuzima, ibitaro ndetse na condom kiosks.”

Ibikorwa AHF -Rwanda ( AIDS HealthCare Foundation)isanzwe ikora mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA:
-Gutanga udukingirizo ku buntu ( Free Condom Distribution)
-Gusiramura ku buntu
-Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.


MUREMYI Viateur
Mwamba.rw