Connect with us

Economy

Ikawa ya Gorilla yemewe ku masoko y’uBushinwa

 196 total views,  3 views today

Ikawa ya Gorilla itunganyirizwa mu Rwanda yemewe kubera umwimerere ifite n’abaguzi bo mu Bushinwa.

Gorilla Coffee nk’uko izwi yagurishije toni zigera kuri 1.5 hakoreshejwe urubuga nkoranyambaga rukorerwaho ubucuruzi mpuzamahanga rwitwa Alibaba.

Kuba iyo kawa itaragejejwe mu maduka yo mu Bushinwa ikaba yashoboye kuba yagurwa n’abashinwa benshi hakoreshejwe mudasobwa bikozwe mu igihe gito kigera ku munota umwe bigaragaza ko ifite umwimerere udasanzwe muri icyo gihugu.

Icyo gikorwa n’ubundi kidasanzwe cyateganyijwe n’ambasade y’uRwanda mu Bushinwa ifatanyijwe ihuriro rikorerwaho ubucuruzi bukorerwa ku za mudasobwa ryitwa Electronic World Trade Platform cyangwa eWTP ryo muri icyo gihugu.

Agapake kamwe ka amagarama 500 kagurishijwe ku Yeni 118 angana n’amafaranga y’uRwanda Rwf15536. Hagurishijwe amapake y’icyo gipimo agera kuri 3000 yinjije amafaranga Rwf 46.6million.

Bwambere bene ubwo bucuruzi bukorerwa kuri urwo rubuga nkoranyambaga eWTP rugahuza abacuruzi bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa baba mu muji witwa Hangzhou hacurujwe amapake y’ikawa agera kuri 2000 mu gihe cy’iminota icumi.

“N’ubucuruzi bwiza butuma abahinzi bongererwa amafaranga kubera ko ikawa yabo igurwa itabanje kugurishwa n’abandi bayibaguriye,” Ambasaderi w’uRwanda mu Bushinwa James Kimonyo.

Abahinzi bo mu Rwanda ubundi ikawa yabo bagurisha ku madolari umunani ariko ubu bayigurisha agera kuri 12 bakunguka amadolari 4.

Ubu abahinzi bashobora ubwabo kwigurishiriza ikawa yabo ku mbunga nkoranyambaga zikorana n’urwemejwe n’Alibaba rwitwa Tmall.

Umuyobozi mukuru w’Alibaba Eric Jing n’Ambasaderi Kimonyo bakoresheje bwambere icyo bita Live Streaming itumanaho rikorerwa kuri mudasobwa rikagaragaza igikorwa uko gikorerwa mu Bushinwa n’uko cyakirwa mu Rwanda bituma abacuruzi ku mpande zombi badahezwa, bakurikiranira hafi igikorwa cyabo cyiswe ‘National Treasure.’

Inararibonye mu by’imari n’ubucuruzi mu Ambasade y’uBushinwa mu Rwanda,Wang Jiaxin,  yavuze ko ikawa y’uRwanda imaze kwemerwa cyane mu Bushinwa kubera ko Abashinwa ubwabo bagenda barushaho kunywa amakawa arimo n’aturuka mu bihugu byateye imbere nk’Amerika bakorana ubucuruzi mpuzamahanga.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Rwanda Coffee Company, David Ngarambe, we yavuze ko gucururiza ku bene izo mbuga nkoranyambaga bituma amakawa yo mu Rwanda amanyekanishwa akanamamazwa muri icyo gihugu aho agurwa.

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy