Icyiza cyiswe “Amphan” cyatuye Kolkata mu gihombo

 985 total views,  1 views today

Kolkata ubu n’umuji uri mu gihombo kigererwanywa na miliyari 1500 z’amadolari watewe n’icyiza cyitwa Amphan cyahahitiye ku ejo bundi.

Amphan iravuduka ko kigereranyo cya kilometero 185 kw’isaha igenda isenya ikanica abantu bari mu bice byegereye inyanja biri mu Buhinde ahitwa Kolkata no muri  Bengal mu Buhinde na  Orissa zo mu burengerazuba bwa Bangladesh.

Mu Buhinde yishe abantu bagera kuri 84 muri Kolkata na  Bengal ikomereza muri Bangladesh aho yishe 12.

Ubu kikaba kirekeza mu majaruguru ya Bhutan  arinako kigabanya  umuvuduko.

IKolkata ho amapoto ibite by’amashanyarazi, imirongo ya telefone n’amazu byangijwe n’icyo kiza bituma uwo muji ubamo abahinde miliyoni 14 ishirwa mu kizima.

Ibya bikaba byatumye kandi n’ibikorwa byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bihagarikwa.

 Amphan n’icyiza giheruka gutera muri ibyo bihugu mu myaka 20 ishize.

  Kolkata n’umwe mu miji yacera izwi kubera amateka yahasizwe n’amakoroni b’Abongereza ukaba waritwa Calcutta byavuzwe ko icyo cyiza cyawuteje ingaruka zirenze izo Coronavirus yawuteye.

  Minisitire Mamata Banerjee yavuze ko we byamubereye nk’intambara.

“Igice ku kindi cyagiye cyangirika, bimeze nk’intambara uyu munsi.”

Ariko ubuyobozi bwa Bangladesh bwo bashoboye kwimura abagera kuri miliyoni 2500 bari baturiye ibice bya Khulna na Satkhira byegereye inyanja.

Muri 2007 icyiza cya Sidr cyishe abagera kuri 3500 bari batuye muri Bangladesh aho abashakashatsi mu ibyimihindagurikire y’ikirere bavuga niba Amphan yongeye umuvuduko yakwica n’abarenze abo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *