Tanzania n’u Rwanda bemeranyije uko bazaheherekanya imizigo

 101 total views,  1 views today

Tanzania na leta y’uRwanda byemeranyije uko imizigo izanwa mu Rwanda iturutse i Dar es Salaam yajya igezwa mu gihugu. 

Ibyo byakozwe nyuma yaho habayeho ibibazo byatewe n’igihe cyatanzwe kugirango ibihugu byirinde Coronavirus.

Ikibazo cy’uko abashoferi batwara amakamyo azana imizigo kuva i Dar es Salaam batemererwa kuyigeza iKigali ahubwo bahagarikwa ku mupaka wa Tanzania n’uRwanda cyatumeye hafatwa izindi ngaba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no kuborohereza kugeza imizigo batwaye iKigali.

Ubu abashoferi yaba abanyetanzaniya, abanyarwanda n’abandi bmerewe kugeza imizigo batwaye ku mipaka ahinjirirwa irimo Kiyanzi cyangwa se Kirehe na Kagitumba umupaka uri muri Nyagatare mu Ntara y’iBurasirazuba.

Muri iyo mipaka niho imizigo impakururwa izajya ikurwa ku mamodoka igashirwa ku yandi ayigeza i Kigali n’ahandi igomba kugera.

Imizigo idaparurwa yo izajya irekerwa ku mamodoka yayizanye ariko iherekezwe kugera aho igomba kugezwa kandi hatangwe ikiguzi cy’iyo serivise.

Naho imizigo idaparurwa itari nka amavuta y’imodoka yo izajya irekerwa mu makonteneri-containers- irimo ariko yimurirwe ku yandi mamodoka azajya ayigeza aho igomba kugezwa.

Abashoferi bazajya batwara iyo mizigo guhera saa 6:00 zo mugitondo kugera 6:00 za nimugoroba bemerewe kujya baharara hato hashizwe ahapimirwa iby’umubizima.

Ubu leta y’uRwanda yamaze gushiraho ububiko by’agateganyo iRusumo muri Kirehe abatwaye imizigo banakwishura ibirebana na Rwanda Revenue Authority.

Abashoferi badashoboye kugeza imizigo batwaye aho igomba kugera mu gihe bahawe bazajya bahabwa uburaro nabwo bwishurwa kugirango barindwe COVID-19 kandi hirindwi ko ikwirakwizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *