Connect with us

Education

Imyigishirize igezweho ishingiye ku ikoranabuhanga ‘Smart Class’ ni igisubizo ku banyeshuri bari mu ngo zabo

 1,475 total views,  3 views today

Kuva tariki 15 Werurwe 2020 Leta y’ U Rwanda yatangiye gucyura abana mu rugo ,ibakuye ku mashuri aho bashoboraga kwandura indarwa ya Covid -19 izengereje isi muri iyi minsi, ariko mu rwego rwo kubafasha gukomeza amasomo yabo, hari gukoreshwa ikoranabuhanga mu myigishirirze rizwi ku izina rya Smart Class.

Icyorezo cya Coronavirus cyahinduye imibereho ya bamwe ndetse abanyeshuri ni bamwe mu bo ingaruka za Coronavirusi zagezeho ,kuko batashye badasoje igihembwe cya  mbere ndetse badakoze n’ibizamini .

Ubu kuri Television Rwanda na Radio Rwanda hariho kunyuraho amasomo abanyeshuri bakayakurikira bari mu rugo kubufatanye na UNICEF,RBA na REB  .

Bamwe mu babyeyi batuye hirya no hino mu gihugu twaganiriye bavuze ko bishimira ubu buryo bushya abana bakurikiramo amasomo ariko ntibabura kuvuga n’imbogamizi .

Banamwana utuye mu karere ka Gasbao umurenge wa Kimironko akagali ka Nyagatovu  aganira n’ikinyamakuru Mwamba news yavuze ko yishimiye uburyo bwo kwigisha  kuri Radio kuko yarahangayikishijwe n’amasomo y’abana be uko azakomeza .

Yagize ati ‘’ ubusanzwe mfite abana 2 umwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ,undi yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ,ibi bintu byo kwigisha abana kuri Radio njyewe ku rwanjye ruhande na bishimye kuko n’ubundi abana birirwaga aha ntacyo bakora bareba amafirimi n’imiziki n’ibindi bidafite umumaro ,ariko ubu barimo kwiga kandi najye mfatanyije na Mama wabo tukabakurikirana ‘’.

Banamwana akomeza avuga ko umwana muto atamukurikiranaga neza mu mwigire ye yagize ati ‘’ umwana muto wiga mu mwaka wa kabiri naje gusanga atazi gutandukanya neza gukuba no kugabanya arabyitiranya wenda iyo hatabaho ibi bihe sinaribubashe ku bibona kuko nazindukaga niruka ,ariko ubu bose ndabakurikirana kuko twirirwana mu rugo’’.

Umwana we witwa Kayitare John wiga mu mwaka wa gatanu  ku ishuri rya Remera Catholique aganira n’ikinyamakuru Mwamba news yavuze uko akurikira amasomo kuri radio yagize ati ‘’ hari igihe twamaze tutiga nyine nari mfite ubwoba ,ariko kuko twiriranwa na papa na mama iyo turi kwiga kuri Radio ntakibazo bansobanurira ,nikimwe nuko naba ndi mwishuri mwarimu akansobanurira aho ntumva neza ‘’.

Kayitare akomeza avuga ko yishimiye kwiga ari kumwe n’ababyeyi be bose ati ‘’

Ubusanzwe baduhaga umukoro nkawukora njyenyine mama na papa batarataha ntago mbamfashaga ,wenda rimwe na rimwe mama yabaga ahari akamfasha ariko Papa we n’ubwambere amfashije kwiga ‘’.

Mukamana Dative utuya mu Karere ka Gasabo umurenge wa Remera mu kagali ka Nyabisindu avuga ko ubu buryo ari bwiza ariko hari ahari imbogamizi yagize ati ‘’ ubusanzwe mfite umwana umwe wiga mu mwaka wa gatatu mashuri abanza, nkora akazi ko gucuruza agataro no kumesera abantu papa we yarantaye rero twebwe nta Televisiyo tugira nta na Radio ariko wenda Radio  yo twakoresha iyo mu gatelefone nkoresha ,ariko c njyewe ko ntazi gusoma neza nanjye nzamwigisha gute nanjye ntabizi wenda iya ari kuri televisiyo yabireba ‘’.

Akomeza avuga ko kumukurikirana byashoboka ariko ko n’inzara yatuma atiga neza yagize ati ‘’ Yego kumukurikirana nabishishobora kuko twiriranwa ariko  umwana ku mubwira kwiga nta gikoma yabonye aheruka kurya ejo kwiga njye mbambona atanabyitayeho ‘’.

Umwana we w’umukobwa witwa Mutoni wiga mu mwaka wa gatatu aganira na Mwamba news yagize ati ‘’ kwiga twarabikomeje ariko kwiga njyenyine sibyiza kuko ntamuntu unsobanurira kandi hari igihe na mama aba adahari ngo anyumvishe radio ‘’.

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko bazakomeza gufasha abana kugirango bakomeze kwiga muri ibi bihe amashuri yafunzwe. Mu bijyanye n’ubuzima kandi nabwo abana bavuka n’abasanzwe bakeneye inkingo bazakomeza kuzihabwa nk’uko bisanzwe.

Julianna Lindsey ati: “Igihugu nk’u Rwanda tuzi ko bafunze amashuri kimwe n’ahandi hatandukanye ku isi. Singombwa ko abana batakaza amasomo mu gihe amashuri afunze. Turimo gukorana n’ibihugu byose ngo abana bakomeze amasomo yabo cyane cyane dukoresha radiyo. Mu bihugu bifite internet ho dukoresha uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iya kure kugirango abarimu n’abanyeshuri bakomeze bakorane n’ubuzima bukomeze.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ubuzima turi gutanga ibikoresho, turimo gukorana cyane cyane n’inzego z’ubuzima kugirango serivisi batangaga z’ibanze zikomeze.Ni ukuvuga ko abana bavutse uyu munsi cyangwa abana bakeneye urukiko, bakomeza kurubona. Turakorana na RBA na REB kugirango dukomeze amasomo aho dufite amasomo abiri anyuraho mugitondo na nimugoroba cyane cyane kuri radio kugirango abanyeshuri bakomeze kwiga kandi turifashisha integanyanyigisho yo mu Rwanda.”

Umuyobozi wa REB Dr Ndayambaje Irénée avuga ko ubu buryo bwa Smart class bwo kwigisha abana binyuze mu itangazamakuru  bwari busanzwe bukoreshwa ,ariko buciye mu makinamico ,ariko ko ubu byahindutse yagize ati ‘’mbere twakoreshaga itangazamakuru ariko binyuze mu makinamico ariko ubu byahindutse ,ubu twahisemo abarimu tubafata amashusho n’amajwi tukabitunganya neza  tukabitambutsa kuri Radio na televisiyo ,twatangiye twibanda mu gusubiramo amasomo yo mu gihembwe cyambere ,ariko duteganya no gukomeza amasomo yo mu gihembwe cya kabiri ,ubu twatangiriye ku bana bo mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu ndetse n’abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu ndetse n’umwaka wa gatandatu ‘’

Dr Ndayambaje Irénée akomeza yihanganisha abana batabona uburyo bwo kubona radio na televisiyo yagize ati ‘’ ndahumuriza abana batabasha kubona radio na Televisiyo ,ubu igihe turimo nuguherekeza abana muri ibi bihe ngo be kwicara mu rugo ntacyo bakora  ,kuko ni dusubukura amasomo tuzakomereza aho twari tugeze n’ubundi  ariko abakurikiranye aya masomo bizaborohera kurusha abatarayakurikiye ‘’.

Aya masomo kuri Radio anyura kuri radio 3 arizo Radio Rwanda,Radio Mariya ,Radio 10 mu mashuri yisumbuye ho bakoresha televisiyo kuko kuhigisha mu buryo bwa Radio bigoranye bitewe n’amasomo atandukanye biga  .

NDUSHABANDI Charles

mwambanews

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Education