Connect with us

NEWS

RIB YATAYE MURI YOMBI ABANYAMAKURU BA AFRIMAX TV

 650 total views,  3 views today

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,  rwataye muri yombi abantu batandatu bahuriye mu itsinda ryiyise  ABAHUJE UMUTIMA harimo abanyamakuru babiri ba Afrimax tv.

RIB mu butumwa yashyize kuri twitter kuri uyu wa 08 Mata 2020 yavuze ko bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no kumabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya COVID 19.
Abatawe muri yombi ngo bafatiwe mu mudugudu wa Kagondo II, Akagari ka Nyarutarama,Umurenge wa Remera Akarere ka Gasabo.
Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yavuze ko abanyamakuru batawe muri yombi ari Byiringiro David na Innocent Valentin Muhirwa.
 
RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 agomba kubahirizwa na buri wese kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzashyira abaturage mu kaga anyuranya n’ayo mabwiriza.
 
Abafashwe bafungiye kuri stasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS