Connect with us

Health

Abanduye covid-19 mu Rwanda biyongereyeho umwe

 818 total views,  9 views today

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abanduye icyorezo cya Coronavirus biyongereyeho umuntu umwe bagahita bagera kuri 41.

Rwanda : Abarwayi ba Coranavirus biyongeyeho umwe  bageze 41

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko uwanduye ari uheruka kuva i Dubai.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe birinda gukora ingendo zidakenewe cyane kandi ko kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa bitemewe.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya,… no guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, ibicurane, kubabara mu mihogo no kwitsa nabi.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health