Umucungamari wa SACCO yafunzwe yibye agera kuri miliyoni Rwf54

 1,081 total views,  1 views today

Umucungamari w’umurenge SACCO ya Gakenke, yafunzwe kubera kwibwa umutungo w’iyo banki ungana na miliyoni mirongo itano n’enye z’amafaranga.

Kanyaruhengeri Fulgence yafunzwe nyuma yaho iperereza ryakorwaga na biro inshinzwe iperereza y’uRwanda (Rwanda Investigation Bureau,RIB) yavuze ko uwo mugabo wacungaga imari ya SACCO yo mu murenge wa Cyabingo uri mu karere ka Gakenke yanyereje uwo mutungo.

 Mayor w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias, yavuze ko ibyo uwo mucungamari wa SACCO ya Cyabingo aregwa byamuhamye nyuma yaho igenzura ry’imikorere y’iyo banki igaragaje miliyoni Rwf54 zibura.
Nta mukozi w’iyo banki washoboye gusobanura aho ayo mafaranga yaba yarashizwe.
Mayor yavuze ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kurengera abaturage bafite inyungu muri iyo SACCO ishigikira ko bateterwa igihombo n’imikorere nk’iyo idahwitse.
Umuvugize wa RIB Umuhoza Marie-Michelle yavuze ko uwo mucungamari agifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Cyabingo mugihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.
“Ni ukuri ko ukekwa afunzwe kubera ibyaha aregwa byo kunyereza umutungo. Kandi iperereza riracakomeza ku byaha aregwa.”
Yasabye abakora  muri za SACCO ko bakwitwaririka  ingeso zo kunyereza imitungo ya banke bakajya ahubwo baregera urwo rwego rw’iperereza ibyaha nk’ibyo kugirango abaregwa bashikirizwe izishinzwe kubahana.

 SACCO zashizwe kugirango abaturage boroherezwe kubitsa amafaranga yabo ndetse bashobore no kuba babona inguzanyo ziciriritse kandi zidasaba inyungu nyinshi bandashoboye.

Iya Cyabingo ifite abakiriya abarenga 8000 bayibikamo bakaniguriza kugirango bakomeze ibikorwa byabo birimo n’ibyamakoperative bakoramo n’ibindi bibaha inyungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *