1. Amashami yose ya Airtel Rwanda azajya aba afunguye kuva saa mbili za mugitondo (8pm) kugera saa cyenda z’umugoroba(3pm), ariko abakiriya barakangurirwa kwitabaza serivisi bashobora kwiha ubwabo nka Airtel Money, kugura inite ndetse na interineti.
2. Aba agents ba Airtel Rwanda barakomeza gukora nk’ibisanzwe batanga serivisi za ngombwa, aho Airtel Rwanda irimo gukora uko ishoboye ngo aba agents bayo bakomeze gukurikiza gahunda yo gukaraba intoki no gushyira nibura metero imwe hagato yabo n’abakiriya igihe babaha serivisi.
3. Airtel Rwanda irakomeza kugeza ku bakiriya serivisi za Airtel Money hamwe n’izo kwishyura ku mashami yayo, ari nako hakomeza gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwisukura.
4. Inyandiko zose ziva ku bafatanyabikorwa n’abakiriya ba Airtel Rwanda zigomba koherezwa kuri aderesi md@rw.Airtel.com kuko inyandiko zo mu ntoki ntizemewe.