Banki y’iguhugu yashizeho amafaranga ntarengwa yakurwa kuri konte y’umukiriya

 916 total views,  1 views today

Banki y’igihugu, BNR, yashizeho amafaranga ntarengwa umukiriya atarenza gukora kuri konte ye muri gihe leta igishira mu bikorwa ingamba zo gukomeza kwirinda Coronavirus.

Nta muntu n’umwe ufite konte muri banke ziri mu Rwanda wemerewe gukora kuri konte ye ya banke amafaranga arenze miliyoni imwe cyangwa Rwf1m.

Umukiriya uwari we wese wemerewe kubikuza ayo mafaranga buri munsi ariko atayarenza ngo abikoze icyarimwe ayo ashaka ari hejuru yayo.

Rwanda National Bank, BNR, yashishikarije abantu bose ko bakoresha uburyo buzwi bukoreshwa ku matelefone bwo kubitsa no kubikuza kandi ko muri iki gihe hakuweho amafaranga yasabwa yo habwa ayo ma serivise.

BNR yavuze ko umuntu wahawe sheki atamerewe kubikuza ayikoresheje muri banki uko byari bisanzwe ariko ko amafaranga yari bubikuze ahubwo ashirwa kuri konte ye hanyuma akayabikuriza kuri iyo konte atarengeje miliyoni imwe.

Banki y’igihugu yahumurije abagana amabanke ko amabanke aciriritse nka Umurenge SACCO na za Mikorofinansi MFI zo zizakomeza gutanga serivisi zatangaga nk’uko bisanzwe kuva saa 8:00am zo mugitondo kugera 3:00Pm z’igicamunsi.

Abiguriza bo amabanke yabwiye ko akwiye gusibira mu masezerano bagiranye kugirango bongererwe igihe cyo gukomeza kwishura kubera ko hakenewe kworoherezwa mu gihe harimo kwirindwa Coronavirus.
Ntabwo BNR yasobanuye niba abiguriza bemerewe kuba babikuza arenze ayo yavuze ntarengwa kugirango bashire gahunda zabo mu bikorwa.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *