Ibyaha byatuma amasezerano y’akazi aseswa

 940 total views,  1 views today

Hari ibyaha umuntu wahawe akazi yakora byatuma amasezerano ye ahita aseswa hadatanzwe integuza.

Ibyo n’ibyaha 15 byagaragajwe na Minisiteri y’Umurimo muri gazeti yayo iheruka gusohoka kw’itariki 19 Werurwe 2020 irimo imyanzuro yemejwe mu  nama y’abaminisitiri yabaye itariki 28 Mutarama 2020.

Muri ibyo byaha inganda, ibigo bifite abakozi bagera kuri 10 yategetswe na MIFOTRA kujya zitora umuyobozi uzajya ayobora manda y’imyaka itatu kugirango imikorere irusheho kunozwa.

Ibyo byaha abakozi n’abakoresha babo bagomba kwirinda nabyo bishobora kwongerwamo n’ibindi mugihe ikigo,uruganda rubihisemo.

Abakozi, abakoreshwa bagomba kwirinda; ubujura, kunyereza umutungo, kurwanira ku kazi,kunywa izoga bari mu kazi, kwemeza amasezerano abantu basinze cyangwa bakoreshwa n’ibisindisha,guhimba ibyangombwa, kugaragaraho kamera y’ivangura, ruswa, no gutoteza bishingiye ku gitsina.

Hari no kuba abagiranye amasezerano bayica batangaje ibyagizwe ibanga, kunyuranya n’amategeko y’akazi, no kuba hakwangizwa imitungo y’ikigo cyangwa n’uruganda.

Ibigo byose byasabwe ko byabwiriza abakozi n’abakoresha babo kwubahiriza gahunda yo gushira mu bikorwa amategeko arwanya ibyo byaha.

MIFOTRA ivuga ko abayobozi bashinzwe gucunga imari, kugenzura abakozi n’abagize akanama k’uruganda,ikigo bo batatorerwa kuyobora indi myanya.

Iyo minisiteri ariko ntabwo yagize icyo ivuga ko bakoresha batemera kugirana amasezerano yanditse n’abo bakoresha kandi bamwe banga kuyubahiriza ntibabihanirwe nk’uko bigenwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *