Connect with us

World News

MALAWI: PEREZIDA MUTHARIKA YIRUKANYE UMUKURU W’IGISIRIKARE

 1,150 total views,  3 views today

Mu gihe hategerejwe andi matora y’umukuru w’igihugu perezida wa malawi yirukanye umukuru w’igisirikare  General Vincent Nundwe yirukanywe kuri uyu mwanya nyuma yuko urukiko rushinzwe itegeko nshinga muri malawi rwemeje ko amatora ibyavuye mu matora yabaye mu mwaka ushize biteshwa agaciro ndetse rukanategeka ko hakorwa andi asimbura ayo ibintu bitakiriwe neza na perezida peter mutharika wari watangajwe na komisiyo yigihugu y’amatora nkuwayatsinze.

uyu mu general yavugwagaho gushyigikira ibikorwa by’abigaragambya kuko inshuro zose igipolisi cyakunze gusyamirana nabo ariko igisirikare kigasa nkikibarindira umutekano , umwe mu bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu wigeze no kuba visi perezida saulos chilima yivugiye ko ashimira imyitwarire igisirikare cyabo cyagaragaje mu bihe bigaragambyaga avuga ko ibyo ari ubunyangamugayo budasanzwe kuri uyu mugabane wa afrika .

nyamara abashyigikiye peter mutharika bavuga ko uyu mu geeral yakunze kuba inyuma y’ibi bikorwa ariko mu buryo butaziguye, icyaba cyateye umukuru wigihgu kumura kuri uyu mwanya nkuko bivugwa na bamwe mu bakurikira politike ya malawi.
biteganijwe ko mu kwezi kwa gatanu aribwo hazakorwa andi matora y’umukuru w’igihugu muri malawi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News