Connect with us

Economy

Abazamuye ibiciro kubera COVID-19 baciwe amande

 182 total views,  3 views today

Abacuruzi bazamuye ibiciro by’ibicuruzwa kubera amwe mu maduka acinze hirindwa Coronavirus baciwe amande na Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Minicom.

Inganda zigera kuri 24 zishe amategeko zikazamura ibiciro nizo zaciwe amande y’amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo inani, Rwf1.68.

Hagenzuye abacuruzi 43 muri bo abishe amategeko bizamura ibiciro bitemewe bahabwa icyo gihano.

Abacuruzi bamwe na bamwe bagiye bica integeko rya Minicom numero 35 rigena uko abakora ubucuruzi bahatanira isoko n’uko bahaza abaguzi.

Minicom yabujije abacuruzi kuzamura ibiciro.

Mu masoko amwe n’amwe muri Kigali abacuruzi basanzwe barazamuye ibiciro, bakoresha ibipimo tuzuye bamwe batanga impapuro z’ubucuruzi impimbano.

Ibiciro byazamuwe cyane ku bicuruzwa birimo ibikenerwa buri munsi mu mago.

Abashinzwe kugenzura uko ubucuruzi bukora mu Rwanda bakoze igenzura iminsi ibiri kuhera ku wa gatatu tariki 18 Werurwe kugera ku wa kane tariki 19 Werurwe 2020 mu masoko atandukanye ari muri Kigali.

Itegeko numero 27 na 29 rihana rivuga ko ubucuruzi bwagenzurwaho ko bwashize ibiciro bihanitse ku bicuruzwa byabwo bushobora gucibwa amande, cyangwa uwishe amategeko akishura inyungu yakuye mu biciro yongeyeho yatanzwe n’umuguzi cyangwa bene uwo mucuruzi agategekwa guhagarika ibikorwa bye kumara igihe cy’amezi 3.

Iryo genzura ryabayeho mu gihe bamwe mu bacuruzi bahagaritse ibikorwa byabo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus naho abandi bazamura ibiciro kugirango binjize inyungu nyinshi.

Abacuruzi benshi bakunze kwishiriraho ibiciro hejuru y’ibyemejwe na leta kubera impanvu batanga zirimo aho barangurira, ibiciro byiyongeraho biteye n’itike, ibiciro byongerwaho n’ubukode bw’azu bakoreramo n’ibindi birimo abakozi bakoresha n’ibikoresho bikoreshwa.

Minicom yavuze ko igenzura rizakomeza kandi ko abacuruzi bica amategeko agena imikorere yabo bakomeza guhabwa ibihano birimo amande, gufunga byagateganyo ibikorwa by’ucuruzi byabo.

“Turamenyesha Abaturarwanda bose ko mu rwego rwo kurengera abaguzi hakozwe igenzura ku kibazo cy’abazamura ibiciro muri ibi bihe ndetse hanafatwa ibyemezo bikurikira:

1. Hafatiwe ibihano abazamuye ibiciro bishingiye kuri iryo genzura,birimo gucibwa ihazabu no gufungirwa ubucuruzi. 2. Iri genzura rirakomeza kandi turakomeza kubagezaho ibyavuyemo. Turakomeza gusaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro mu buryo bunyuranije n’amategeko.”

Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yabwiye abacuruzi ko badakwiye kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byabo binyuranyije n’amategeko.

Itegeko numero 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012 rigena uko abacuruzi bahatana n’uko bongera abaguzi  n’itegeko 35/1991 ryo ku wa 5/09/1991 ryavuguruwe n’itegeko numero 15/2001 ryo ku wa 28/01/2001 niyo yashingiweho kugirango igenzura ririmo gukorwa na Minisiteri y’Iganda n’Ubucuruzi rikorwe.

Ubucuruzi bwica amategeko buhabwa ibihano birimo gucibwa amande ingana ni Rwf200000 no kugera kuri miliyoni Rwf5000000.

Kw’itariki 15 Werurwe 2020 Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Soraya  Hakuziyaremye yasuye amasoko n’ubucuruzi muri Kigali areba ko niba abacuruzi bazamuye ibiciro bitazwa icyorezo cya Coronavirus.

Ibyo bikorwa kandi byitabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri Michael Sebera n’abashinzwe umutekano.

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy