Connect with us

Health

Abandi 6 bamaze gusuzumwamo COVID-19 mu Rwanda

 1,128 total views,  3 views today

 Abandi bantu batandatu bamaze gusuzumwamo indwara ya Coronovirus mu Rwanda.

Ubu abo bantu bamaze gutuma umubare w’abanduye iyo ndwara bagera kuri 17 mu gihugu cy’uRwanda.

Abasuzumwemo iyo ndwara barimo umugore w’imyaka 30 w’umufaransakazi, umunyarwanda w’imyaka 32  wageze mu Rwanda aturutse iDubai kw’itariki 19 Werurwe 2020, umugabo w’umunyasuwede w’imyaka 26 wageze iKigali kw’itariki 3 Werurwe 2020 waje kugaragaraho bimenyetso kw’itariki 18 Werurwe 2020, umunyarwanda w’imyaka 32 wari usanzwe atembera hanze nawe wagaragayeho iyo ndwara itariki 18 Werurwe 2020, undi mugabo w’umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda aturutse iDoha mu Buhinde itariki 19 Werurwe 2020.

Abarwaye bivugwa ko barimo kuvurirwa mu bitaro byabigenewe bitaramenyekanishwa. Umurwayi wambere we watwawe iKibagabaga muri Kigali kugirango avurwe.

Minisiteri y’Ubuzima ikaba imaze gufata icyemezo ko ingendo zose z’indege ziba zihagaritswe igihe cy’iminsi 30 cyane izituruka mu bihugu byamaze kugaragaramo iyo ndwara.

Iyo ndwara yabanje kugaragara mu gihugu cy’Ubushinwa aho abantu basaga 200000 bamaze kwandura iyo ndwara muri bo abagera kuri 70000 basezererwa mu bitaro naho arenga 8000 bicwa n’iyo ndwara.

Ubushinwa   bwubatsi ibitaro byacira abarwayi bagera kuri 1000 mu muji wa Wuhan aho iyo ndwara yabaje kugaragara.

Ibihugu 80 n’imishinga igera kuri 10 byatanze inkunga irimo n’ibikoresho byo gukoresha mu bikorwa biyirwanya.

Ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya ubwandu bw’iyo virusi birimo ubukingira amazuru, isabune yagenewe kwoga mu ntoki n’ibindi birimo imyambaro ikoreshwa n’abaganga n’abatanga ubutabazi mu kuvura iyo ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima y’uRwanda yashizeho amatangazo y’ubukangura mbaga yigisha hakoreshejwe amashusho uko abantu bakwiye kwiranda kwandura iyo ndwara.

Umunyamahanga w’umuhinde waturutse iMumbai aje mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’umurasirazuba by’Afurika utaramenyakanye kw’izina n’indi myirondoro irimo igitsina niwe wabanje kugaragaraho ubwandu bw’iyo ndwara, akaba avurirwa mu kigo nderabuzima cya Kibagabaga muri Gasabo mu muji wa Kigali.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health