Connect with us

Health

Abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri 11 mu Rwanda

 866 total views,  3 views today

Abantu bamaze kwandura indwara ya Coronavirus bamaze kugera kuri 11 mu Rwanda, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza.

Uyu munsi nibwo habonetse abandi bantu batatu bafite ubwandu buterwa n’iyo virus yitwa COVID-19 mu gihe kitarenze icyumweru.

Minisiteri y’Ubuzima ikaba imaze gufata icyemezo ko ingendo zose z’indege ziba zihagaritswe igihe cy’iminsi 30 cyane izituruka mu bihugu byamaze kugaragaramo iyo ndwara.

Iyo ndwara yabanje kugaragara mu gihugu cy’Ubushinwa aho mu gihe kitarenze icyumweru kimwe yari imaze kwica abagera muri 200.

Ubushinwa mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’iyo virusi no kuvura abayanduye bwahise bwubaka ibitaro byacira abarwayi bagera kuri 1000 bwubatse mu gihe cy’iminsi itano mu muji Wuhan aho n’ubundi yabanje kugaragara.

Ariko iyo virusi yakomeje kwandura abashinwa ubu ikaba imaze kwanduza abagera kuri 216414 muri bo ikaba yarishe  8908.

Mu rwego rwo kurwanya ko iyo virusi itakwirakwizwa kuva mu Bushinwa aho yabanje kugaragara, ibihugu 80 n’imishinga igera kuri 10 byatanze inkunga irimo n’ibikoresho byo gukoresha mu bikorwa biyirwanya.

Ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya ubwandu bw’iyo virusi birimo ubukingira amazuru, isabune yagenewe kwoga mu ntoki n’ibindi birimo imyambaro ikoreshwa n’abaganga n’abatanga ubutabazi mu kuvura iyo ndwara.

Mu Rwanda ubu Minisiteri y’Ubuzima ikaba imaze gushiraho amatangazo y’ubukangura mbaga yigisha hakoreshejwe amashusho uko abantu bakwiye kwiranda kwandura iyo ndwara.

Umunyamahanga w’umuhinde waturutse iMumbai aje mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’umurasirazuba by’Afurika utaramenyakanye kw’izina n’indi myirondoro irimo igitsina niwe wabanje kugaragaraho ubwandu bw’iyo ndwara, akaba avurirwa mu kigo nderabuzima cya Kibagabaga muri Gasabo mu muji wa Kigali.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health