Connect with us

World News

NIGERIA: ABANTU 17 BAHITANWE N’ITURIKA RYA GAZ

 1,329 total views,  3 views today

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’iturika ry’igicupa cya Gaz, wavuye kuri 15, ubu bamaze kuba 17.

Ni impanuka yaraye ibereye mu murwa mukuru wa Lagos; kugeza ubu, harabarurwa amazu 50 yasenywe n’iyi mpanuka, yatewe n’igicupa cya Gaz cyashyushye, gisohora gas ibyara inkongi y’umuriro wanadukiriye andi macupa ya Gaz aho yari mu bubiko, niko gusandara.

Ikigo gitunganya Peteroli n’ibiyikomokaho muri icyo gihugu, cyatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’ikamyo yagonze igicupa cyuzuye gaz, gihita gisandara.

Uku niko guturika kubayeho gukomeye mu mugi wa Lagos hugera mu kwezi kwa mbere kw’umwaka w’2002, ubwo ububiko bw’intwaro za gisirikare muri icyo gihugu bwafatwaga n’inkongi y’umuriro; icyo gihe, nibura ababarirwa mu 1,000 bose, bahasize ubuzima.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News