Connect with us

POLITICS

DR.Congo wahoze ari inyeshyamba,Lubanga, yafunguwe

 294 total views,  3 views today

Thomas Lubanga wahoze ari inyeshyemba irwanya ubutegetsi bwa DR.Congo yafunguwe ava mu buroko.

Uwo mugabo wahamijwe ibyaha by’intambara n’urukiko mpanabyaha International Criminal Court muri 2012 yari afungiye muri gereza ya Makala iri iKinshasa mu murwa mukuru wa Leta Iharanira Demokorasi ya Congo.

Lubanga yari yarakatiwe gufungwa imyaka 14 ubwo yamwaga n’ibyaha by’intambara birimo by’umwihariko kuba yarinjizaga mu gisirikare abana bari munsi y’imyaka 15.

Kw’itariki 19 Werurwe 2005 nibwo Lubanga yafungiwe iKinshasa ahitwa Penitentiary and Re-education Centre cyangwa gereza ya Makala nyuma azakwimurirwa muri gereza ya ICC kw’itariki 15 Werurwe 2016.

Yahamijwe icyo cyaha   kw’itariki 14 Werurwe 2012 nyuma kw’itariki 10 Nyakanga 2012 isomwa ry’umwanzuro wemejwe uba mu Kuboza 2014 n’urukiko rw’ubujurire ahabwa icyo gifungo umwanganize we yanenze.

Itariki 19 Ukuboza 2015 nibwo Lubanga yimuriwe muri gereza ya Makala.

Umwunganize we Pappy Serge Mayamba yakomeje guhakana ko umukiriya we yakoze ibyaha yahamije n’urukiko rw’Irahe.

“Yambuwe umudendezo we kubera ubwumvikane buce bushingiye ku muco byatumye agirwa imbata yo gukoreraho igerageza na ICC-urukiko rw’Irahe.”

Mayamba yavuze ko umukiriya we yagaragaje imbabazi ubwo afungurwa aho ubushake bwo kwihorera.

Uwo muyobozi mukuru w’ishyaka Union of Congolese Patriots (UPC) yashinze nyuma yaho ahagarikiye ibikorwa byakinyeshyamba yashoboye guhura n’umuryango we n’abarwanashyaka be ubwo yafungurwaga ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2020.

Bahise bajyana gusenga ku rusengero Notre Dame de Fatima Church ruri  iKinshasa, mu masengesho yatibiriwe na Visi Perezida wa Kabiri wa DR.Congo akaba n’umusenateri Tibasima John.

N’ubwo umwunganize we ahakana ko umukiriya we atakoze ibyaha yahaniwe, bizwe ko hagati ya tariki 1 Nzeri 2002 na 13 Kanama 2003 ishyaka ayobora UPC n’ingabo ze zari mu mutwe witwa Forces patriotiques pour la libération du Congo (FPLC) winjinje abana benshi bari munsi y’imyaka 15 mu nyeshyamba zawo ku ngufu no ku bushake.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS