Connect with us

POLITICS

DR.Congo:Perezida Tshisekedi na Kabila bimeje kuyabanya ba minisitire

 1,162 total views,  3 views today

Perezida wa Leta Iharanira Demokorasi ya Congo Felix Tshisekedi n’uwahoze ayobora icyo gihugu Joseph Kabila bemeranyije ko umubare w’abaminisitire bagize leta bayobora wagabanywa.

Abo bayobozi bemeje ko guhera kw’itariki 30 Kamena 2020 umubare w’abaminisitire bagize leta bayobora wagabanywa kuva kuri baminisitire 67 ukagera kuri 50 byashoboka ukaba wanagabanywa kugera kuri baminisitire 35.

Ibyo babyemeranyijeho mu nama yabo bayobozi bagiranye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa kane tariki 12 Werurwe 2020 yabereye mu rugo rwa Perezida Tshisekedi iN’Sele aho yakiriye mugenzi we Kabila wari wahaje ubwe guhura n’uyobora igihugu ubu.

Bavuganye no mpanvu yo kugabanya komite y’ishyaka bahuriramo rya Common Front for Change (FCC) na Coalition for Change (CACH) ishinzwe kugenzura imikorere yayo.

Iyo nama yamaze amasaha agera kuri anne, abo bayobozi bemeranyije kandi ko bakwigizayo

Jean-Marc Kabund-a-Kabund, Augustin Kabuya  wa CACH na Emmanuel Ramazani Shadary wa FCC  mu bikorwa byabo byo gufata ibyemezo.

Perezida Tshisekedi na Kabila bameranyije ko bagiye gihitimo ubwabo abo bazajya bakorana mu gufata ibyemezo.

Iyo nama yari irimo umujyanama w’ihariye wa Perezida Tshesekedi François Beya n’umugaba mukuru Kamerhe Vital.

Abo bayobozi bari bamaze hafi ikwezi batumvikana ku bintu bimwe na bimwe Perezida Tshesekedi avuga birimo kuba ishyaka rya Kabila FCC rihagarika z’imwe mu ngamba ashiraho.

Kw’itariki 19 z’ukwa mbere perezida uriho ubu yari yateye impagaragara mu buyobozi bwa DRC aho yavugaga ko agiye gusesa inteko rusange kubera ko ikomeze gucengana n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga aho yanga ko Congo yakwemera itora rya perezida rikorwa inshuro ibyeri.

Perezida Tshesekedi yari yagaragaje impugenge ko ishyaka rya Kabila FCC rishobora kwitambika uwo mushinga wo gusesa inteko rusange.

Nyuma yaje kwohereza intumwa ye yihariye Kitenge Yesu wk’itariki 23 z’ukwa mbere kubwira Kabila ko itagifite umugambi wo gusesa inteko rusange.

Yavuze kandi ko hari abaminisitire bakomeza kwitambika imigambi ye barimo uw’Imari José Sele Yalaghuli, ushinzwe gahunda za leta Clément Kuete Nymi Bemuna n’uw’ubutabera Célestin Tunda Ya Kasende.

Perezida Tshesekedi avuga ko abo baminisitire bubaha  umuhuzabikorwa w’ishyaka FCC Nehemiah Mwilanya n’umukandida wigeze kwiyamamariza kuyobora DRC Emmanuel Ramazani Shadary.

Umumunisitire ushinzwe imari we yanze gutanga amafaranga yo gushira mu bikorwa gahunda y’iminsi 100 yari yashizwe na perezida, undi nawe yanga kwemeranya na perezida naho uwagatatu yanga kwemera ko abayobozi byashya ba Gécamines na SNCC bemejwe kw’itariki 3 Kamena 2019 na perezida uriho bagirwa bo.

Iyo nama yabereye iN’Sele yabaye igabanya impagarara zarimo ziterwa n’ubwumvikane buke buri hagati ya Perezida Tshesekedi na Kabila ku ideni rya Gecamines no kwemerere ko ibiganiro byabo ku gushiraho abayobozi b’iganda zikorera na nyobozi z’ibigo by’imari birimo nyobozi nkuru y’ibigo bishinzwe imari,n’ishinzwe imipaka.

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS