Connect with us

Education

 Abarundi bigara mu Rwanda batazataha iwabo bacumbikiwe

 824 total views,  3 views today

Nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko amashuri yose agomba kuba ahagaritse gahunda yayo kugera aho azongera gufungurirwa,bamwe mu banyeshuri bigira mu gihugu baturuka mu by’abaturanye bemerewe guhabwa amacumbi.

Bamwe bu banyeshuri bagaragaje impanvu zatumye badashobora gusubira iwabo cyane abo mu Burundi, bagera kuri 11 bazacumbikirwa ku nkunga ya leta y’uRwanda, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi.

URwanda rwabaye ruhagaritse gahunda z’amashuri mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus imaze gukwira mu bihugu 26 byo muri Afurika.

Bane mu bantu bari mu Rwanda nibo bamaze gusuzumwamo iyo ndwara ikigo cya World Health Organization (WHO) cyamaze kugira ikindi cyorezo kimaze guteza ikibazo.

Bwambere umunyamahanga ufite ubwenegihugu cy’ubuhinde niwe wagaragayeho COVID-19 ubwo yigezaga kuri Minisiteri y’Ubuzima aho yakuwe ajyanwa kigo nderabuzima cy’iKibagabaga mu karere ka Gasabo muri Kigali aho arimo guhabwa ubuvuzi.

Minisiteri y’Uburezi  yishyuye ingendo ku buri munyeshuri wasubiye iwabo barimo n’Abarundi bigira mu Ntara y’Amajyepfo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi , Irere Claudette, yavuze abanyeshuri b’Abarundi bazacumbikirwa mu Rwanda mugihe umupaka w’uBurundi ugifunze.

“Amatangazo tubona agaragaza ko umupaka w’u Burundi ufunze, bivuze ko   abanyeshuri,   n’abandi  batemerewe kwinjira i Burundi. Ariko   twiyemeje kubacumbikira.”

Yakomeje avuga ko bacirimo kwacira n’abandi baturuka mu zindi ntara zo mu Rwanda kuburyo bategura kuba bacumbikira benshi.

Abo banyeshuri bazacumbikirwa mu bimwe mu bigo by’amashuri biri muri Kigali aho abanyeshuri byabyo bamaze gusubira iwabo.

Abanyeshuri basubiraga iwabo buriye amamodoka yari abategereje kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bivugwa ko abarundi bose basubira iwabo bazahashirwa ahiherereye kugirango hakumirwe ikwirakwizwa rya Coronavirus kandi banapimwe,bavurwe bibaye ngombwa.

URwanda ubu rwamaze kuba ruhagaritse gahunda zose zihuriramo abantu benshi.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Education