Connect with us

Health

 519 total views,  3 views today

Perezida w’Ubufaransa Emmenuel Macron amaze gutangaza ko ubu “bari mu ntambara” nk’ibihugu by’iburayi.

Bwana Macron yagize ati: “Uyu munsi mu gitondo [abategetsi b’Iburayi] twafashe umwanzuro umwe, kuva ejo saa sita imipaka yinjira mu bumwe bw’Uburayi n’ikirere cya Schengen [ibihugu 26 by’iburayi] bizaba bifunze.

Ingendo zose hagati y’ibihugu bitari iby’Iburayi n’ibiri mu bumwe bw’Uburayi ziraba zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30”.

Inkuru ya bbc ivuga ko, Bwana Macron yavuze ko kuva ejo kuwa kabiri saa sita mu Bufaransa abantu bagomba kuguma mu ngo zabo kereka gusa mu gihe cya ngombwa cyane.

Ati: “Kuva ejo saa sita kugera nibura mu minsi 15, ingendo zacu zigomba kubanuka cyane, ibyo bivuze ko inama z’abantu, inama z’imiryango guhura n’inshuti n’ibindi bitemewe.

Abantu bazemererwa gusa kugenda bonyine kugira ibyabo bonyine bakora, nta uramutsa undi, nta usoma undi…

Ibigo byose bigomba gushaka uko abakozi babyo bakora batari ku kazi bitashoboka bagashyiraho uburyo bukomeye bwo gutuma batandura”.

Bwana Macron yatangaje ko kurenga ku mabwiriza yatanzwe bizajya bihanirwa n’amategeko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health