Komisiyo ya EAC yavuze ko hari imanza 188 za ruswa zigerejwe inkiko

 826 total views,  1 views today

Iperereza ryakozwe na komisiyo y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Imikorere no Kurwanya Ruswa ryasoje rigaragaje ko hari imanza 188 muri 844 zapererejwe mugihe cy’imyaka itano.

Raporo ya EACC ifite ibiro bikuru muri Kenya yashikirijwe Umushinjacyaha Mukuru yagaragaje ko imanza zigera kuri 234 arizo zagaragaye hagati y’umwa wa 2018 na 2019.

Muri 2017/18 hagaragaye imanza za ruswa zigera kuri 183, 2016/17 zari 143, 2015/16 zageraga kuri 167 naho muri 2014/15 zari 117.

Twalib Mbarak, Umuyobozi mukuru, yavuze ko kuva muri 2014 imanza zigera kuri 188 zimaze kuburanishwa mu nkiko 70 kw’ijana muri zo bingana na imanza 130 zirasomwa.

Muri izo manza 48 muri zo zasubitswe burundu na 10 zikurwa mu manza ziburanishwa.

“Kuva muri 2014 imitungo irimo amafaranga, itumukanwa, n’iyimukanwa ifite agaciro kangana na miliyari z’amashilingi y’amanyakenya 3 na miliyoni magana abiri yasubijwe mu ko aganewe.”

Kugera ubu imanza 357 zitegereje kugezwa mu nkiko zifite agaciro kangana na miliyali Sh8.5.

Iyo komisiyo ifite abakozi bagera kuri 738  muri bo harimo 434 babigize umwuga gukora iperereza kuri ruswa, abacamanza n’abashinzwe kurwanya ruswa naho 304 n’abatangabufasha.

Komisiyo kandi ifite ibiro 11 mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ikaba igenerwa miliyari Sh3 zo kurwanya ruswa.

Bivugwa ko kandi iyo komisiyo idashobora gukora akazi kayo neza kubera kwitambika abatangabuhamya, guhisha ibimenyetso, gutinza ubutabera n’ibyemezo bibogamye bifatwa n’ubutabera.

Uwo muyobozi w’iyo komisiyo yavuze ko kugirango hashirweho ingamba zatuma ruswa igabanyuka bagiye kujya baburanisha cyane imanza zigaragaramo ruswa ikomeye cyane kandi hashingiwe ku kuba igihombo itera ari kinini n’inyungu byataba bitiye igihugu.

Imanza zizibandwaho n’iki izo kugura no gutanga amasoko.

Ariko ubuyobozi bwa EACC ntabwo bushira ahagaragara imanza za ruswa buri gihugu kigize umuryango wa EAC gifite mu nkinko.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *