Connect with us

Health

URwanda rwagaragayemo umunyamahanga urwaye COVID-19

 689 total views,  6 views today

URwanda rwatangaje ko rwagaragarayemo umunyamahanga ufite ubwenegihugu bw’Ubuhinde wireze kuri minisiteri y’Ubuzima iKigali ko yanduye Coronavirus.

Uwo muhinde utatangajwe amazina n’indi myirondoro ye yireze ejo bundi itariki 13 Werurwe 2020 kuri iyo minisiteri yahise itangira kumuvura aho ari hirereye.

Minisiteri y’Ubizima ntabwo kugera ubu irashira ahagaragara andi makuru yuko amaze niba ari bukire cyangwa adakira ariko yashizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus zirimo kwoga mu ntoki.

Iyo minisiteri yatangaje ko arimo kuvurwa kandi yamaze kugenzura abantu yaba yarakoze n’umubire we ngo naho hirindwe ko hakura ubwandu.

“Arimo kuvurwa neza kandi twamaze kugenzura hose aho ashobora kuba yarakoresheje umubire we.”

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo COVID19 ariko ko  batagira impagarara kubera ko ntacyo byafasha mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

Uwo muhinde yinjiye mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba kw’itariki 8 Werurwe ari kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko  uwo Muhinde waturutse iMumbai  yatangiye kugaragaraho  ibimenyetso nyuma y’iminsi itandatu ageze mu Afurika y’Iburasirazuba byatumye ajya kwivuza ku bitaro bya Kibagabaga, ayikekwaho afatwa ibipimo, ibisubizo bigaragaza ko yanduye.

“Yinjira mu gihugu nta kimenyetso na kimwe yari afite kuko biragaragara mu byemezo dufite ubwo yacaga ku kibuga cy’indege, hanyuma aho atangiye kumva atameze neza, kuwa 13 Werurwe aza kwa muganga,  ibipimo bigaragaza ko arwaye iriya ndwara ya COVID19.”

Kugera ubu Afurika imaza kuvugwamo ibihugu 13 bigaragayemo abarwayi ba Coronavirus.

Iyo virusi imaze kugirwa icyorezo na World Health Organization imaze kwandura abantu bagera kuri 127,000 no kwica abagera kuri 4700 kw’Isi hose.

Ibyo bihugu n’ibi: Morocco, Tunisia, Egypt, Algeria, Senegal, Togo, Cameroon, Burkina Faso, Democratic Republic of Congo, South Africa, Namibia, Nigeria, Ivory Coast, Gabon, Ghana, Guinea, Sudan, Kenya, Ethiopia, Rwanda na Mauritania.

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health