Connect with us

Health

Icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi cyageze mu Rwanda

 1,191 total views,  3 views today

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yamaze gutangaza ko icyorezo cya Coronavirus cyugarije ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, cyamaze kugera mu Rwanda kikaba cyabonetse bwa mbere mu mujyi wa Kigali, kibonwa ku muhinde wari uvuye mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINISANTE kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, rivuga ko uyu muhinde wavuye mu mujyi wa Mumbai tariki 8 Werurwe 2020 yagaragaje ibimenyetso akigera mu Rwanda hanyuma akijyana kwipimisha kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, nyuma yo gusanga yaranduye akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga kandi yashyizwe mu kato.

MINISANTE ivuga ko Abanyarwanda bagomba kurushaho kwirinda bakaraba intoki, birinda gukoranaho cyane kandi bamenyesha inzego z’ubuzima igihe babonye ibimenyetso bidasanzwe.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health