Connect with us

POLITICS

Perezida Mutharika wa Malawi yaseshe guverinoma hitegurwa andi matora

 829 total views,  3 views today

Perezida Peter Mutharika wa Malawi yaseshe guverinoma mugihe kwitegura kwongera gusubiramo amatora bikomeje.

Ibikorwa byose byakorwaga na zaminisiteri byahawe ibiro bya perezida.

Muhara Lloyd, Umunyamabanga mukuru wa leta, yavuze ko byemejwe ko ibyakorwaga na za minisiteri bya kwimurirwa mu biro bya perezida.

Gusubiramo amatora biteguwe ko bizaba mu May 19 2020 nyuma yaho ayabaye mu Gashyantare yasubitswe n’urukiko rukuru rugaragaje ko habayeho ibikorwa binyuranyije n’amahame y’itora muri Malawi.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya politiki byo muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo bavuga ko Perezida Mutharika ashobora kuba arimo gutegura ko ishyaka rye riharanira iterambere rishyingiye kuri demokorasi Democratic Progressive Party (DPP) rya ruhuza ibikorwa  byo kwiyamamaza n’iryahoze rifite imyanya muri guverinoma United Democratic Front (UDF) kugirango rizashobore gutsinda amatora n’amajwi menshi.

 Perezida Mutharika na amashyaka DPP, UDF barimo kwitegura guhangana na abandi bakandinda bashaka kubera Malawi abaperezida barimo uwahoze ari Visi PerezidaChilima Saulos  n’utavugarumwe na  Chakwera Lazarus.

Abari bagize guverinoma yaseshwe ubu basabwe kuvugana n’umunyamabanga wa leta kugirango bamenye neza gahunda y’imikorere mishya.

UDF yayoboye Malawi hagati ya 1994 na 2004 ifite imyanya 10 muri leta.

DPP ifite imyanya 61 muri leta yimuriwe mu biro bya perezida mugihe abatavugarumwe nayo Malawi Congress Party ifite 55.

Amashyaka DPP,UDF n’ubundi afitenye umubano cyane ko uyobora UDF Muluzi Atupele yigeze gukorera muri leta ya Perezida Mutharika mbere y’uko amatora ya May 28 2019 aba.

Itegeko ry’itora muri Malawi ryavuguruwe rivuga ko amatora yongera kuba mu gihe kitarenze iminsi 30 iyo umukandinda atagize amanota ahagije yemewe n’amategeko y’amatora.

Perezida Mutharika afite iminsi 21 kuba yamaze gutanga icyemezo cye ku myanzuro yafashwe n’inteko.

Amatora yabaye yaseshwe nyuma yaho Perezida Mutharika w’imyaka 78 utari wemeye ko yatsizwe atanze ikirego mu rukiko rukuru byatumye abaturage basaba ko ukuriye komisiyo y’amatora yegura.

Umwaka ushize hatoye miliyoni 5.1 y’abanyamalawi.

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS