Connect with us

Health

Coalition umwana ku isonga irasaba Ababyeyi kudahanisha umwana igihano kibabaza umubiri

 4,419 total views,  3 views today

Coalition umwana ku isonga (CUI) ivuga ko ntamubyeyi n’umwe ukwiye  guhanisha umwana igihano kibabaza umubiri cyane cyane ababyeyi bahana abana babo bakoresheje inkoni, ivuna igufa ntivura ingeso.

Ikomeza ivuga ko Nta mwana mubi ubaho, nta n’umwana mwiza ubaho, ahubwo habaho umwana ufite ingeso nziza n’umwana ufite ingeso mbi.

Ibi byose Byavugiwe munama yabaye none kuwa 13 Weruwe 2020 ubwo coalition umwana ku isonga basobanuraga uburenganziza bw’umwana.

Bwana, Jean Claude Niwerukundo ukora muri Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avugako ababyeyi badakwiriye guhanisha abana babo igihano kibabaza umubiri, anatanga urugero 

Ati “uzacunge neza nubona umwana wawe agiye kwiba ikintu runaka munzu,  aho kumukubita ngo yibye ahubwo uzamuhe ibyo ashaka byose maze urebe ko azongera kwiba “

Jean Claude Niwerukundo ukora muri Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu

Aganira  n’itangazamakuru Bwana, Ruzigana Maximilien umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku isonga asobanura icyo uyu muryango  icyo aricyo. Nicyo ukora mu guharanira uburenganzira bw’Umwana.

Agira ati:”Collision umwana ku isonga, ni Ihuriro ry’imuryango mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana n’Amasezerano nyafurika ku burenganzira n’imibereho mwiza by’umwana, yashyizweho umukono ndetse anemezwa na Leta y’u Rwanda.”

Menya igisobanuro Cy’Umwana

Umwana n’imyaka fatizo yo kwemererwa kuba yakora akazi, kuba yaryozwa icyaha ndetse n’imyaka fatizo yo gushyingurwa byahujwe n’ibiteganywa n’Amasezerano nyafurika ku burenganzira n’imibereho myiza y’umwana ndetse nandi masezerano mpuzamahanga

Mu Rwanda kugeza ubu abana bagera kuri 35%. Itegeko rivuga ko umwana ari umuntu utarageza imyaka 18 y’amavuko.

Bamwe mubanyakuru bari bitabiriye inama

Habumuremyi Viateur

mwambanews.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health