Connect with us

Health

Coronovirus yaba icyorezo kuri Afurika hatagize igikorwa

 655 total views,  3 views today

 Dr.Michel Yao ushinzwe ibikorwa by’imbangurikiragutabara muri World Health Organization yasabye ko ibihugu bigize Afurika bya kwitegura kwacira abarwayi batari bake ba Coronavirus niba ntagikozwe vuba mu kuvugurura imikorere yo bigo by’ubuzima. 

Yavuze ko nubwo abarwayi bamaze gusuzumwamo iyo ndwara imaze kugirwa icyorezo bakiri 12 muri Afurika, hakiri impanvu zatuma benshi bakwandura.

Ubu WHO irimo guhuzarizahamwe ibikorwa byayo mu bihugu byamaze kuguragaramo iyo ndwara birimo Egypt, Eritrea, Libya, Morocco, Somalia, Sudan na Tunisia kugirango abanduye bavurwe kandi hanakumirwe ko COVID-19 idakwirakwizwa hose muri Afurika.

Dr.Yao amaze igihe ashinzwe ibikorwa byo kurwanya ibyorezo muri Afurika birimo na Ebola ubu isa nkiyacitse muri DR Congo yavuzweho kwica abantu bagera kuri 3000.

“Ubu turimo kugirango tubanze gusuzuma iyo ndwara ko yagaragara mu bantu hanyuma abanduye tukabakura mu bandi kugirango ibikorwa byo kwirinda ko ikwirakwizwa bishirwa mu bikorwa. Ariko ntabwo ubwandu buzakwirakwira cyane kubera ko Afurika ubu ifite ubushobozi bwo kurwanya ibyorezo,” Dr.Yao avuga ko ubwandu bwa COVID-19 bushobora kuba buke.

Ubwandu bwa COVID-19 yavuze ko bugaragaza ko 80  kw’ijana buba budakomeye cyane, 15 kw’ijina bwatera ibibazo bikomeye ku buzima bw’uwanduye na 5 kw’ijana bwavamo ibyakwica ubuzima. Abakuze bagaragara cyane mu ijanisha ryanyuma.

Hari ibikorwa by’ubukangurambanga bikorwa mu bihugu by’Afurika birimo gufasha mu kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19. Ibyo bikorwa harimo gupima abantu bose bakora ingendo ku bibuga by’indege n’ahandi hahurira abantu benshi.

Afurika yashoboye gushiraho ingamba zituma iyo ndarwa indakwirakwizwa mu bihugu byayo aho igereye mu Burayi nyuma yo kwanduza no kwica abantu bayanduye mu Bushinwa.

Nyuma yaho iyo ndarwa igaragaye mu bindi bihugu bitari uBushinwa gusa hashizweho amasuzumiro 30 muri Afurika yafashije mu kurwanya ko ikwirakwira  vuba mu bihugu bindi.

Dr. Yao yasabye ko ibihugu byakwongera ku mibira w’ibitanda bigenera abarwaye Coronovirus kugirango ahagaragaraye ubwandu bwinshi butunguranye buhabwa ubuvuzi vuba.

“Ubu haracari ibuhugu 12 bifite abarwaye iyo virus ariko ubwandu bwayo bukwirakwizwa vuba mu muyaga w’ikirere bituma dushaka ko twakwihutisha ibikorwa byo kuyirinda no kuyivura.”

Ikibazo cyatuma iyo virusi yandura benshi muri Afurika n’icya ahantu hatuye abantu benshi kandi babacene aho ibigo by’ubuzima bidafite ibikoresho bikenewe mu kwirinda no kuvura indwara ya Coronavirus.

Mu Bushinwa aho abantu ari benshi ubu abaganga barasuzuma abantu badashingiye mu bice by’igihugu batuyemo cyangwa baturutsemo ariko bashingiye mu gishakisha ibimenyetso bigaragaza iyo virusi.

 

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health