Connect with us

IMIKINO

Minisiteri ya Siporo yasabye ko imikino mpuzamahanga isubikwa kubera virus ya Covid-19

 949 total views,  3 views today

Amakipe aturuka mu Rwanda afite imikino mpuzamahanga yagombaga kwitabira hanze y’igihugu ntakiyitabiriye nk’uko bigaragara mu itangazo Minisiteri ya Siporo imaze gushyira ahagaragara kuri iki gicamunsi cyo kuwa Kane, itariki 12 Werurwe.

Nk’uko iri tangazo rivuga, ibi bije kubera ubwoba icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutera Isi, kubw’izo mpamvu minisiteri ya siporo ikaba isaba abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’imikino kubahiriza ingamba zikurikira.

Ibikorwa byose bihuza abantu benshi bitari ngombwa bikwiye kwirindwa.

Minisiteri yasabye ko imikino mpuzamahanga n’amarushanwa amakipe y’u Rwanda n’abakinnyi b’Abanyarwanda bagombaga kwitabira isubikwa ikazasubukurwa .

Minisiteri ya siporo kandi yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ko imikino mpuzamahanga yagombaga kubera mu Rwanda yasubirwamo byaba ngombwa igasubikwa cyangwa ikimurirwa ku yandi matariki.

Minisiteri kandi igira inama amashyirahamwe y’imikino kubanza kuvugana n’ inzego mpuzamahanga bakorana mu mukino wabo ku mpungenge zo kwitabira imikino iteganyijwe kubera mu bihugu byagezemo virus ya Covid-19, imyiteguro, ingamba zihari mu kubarinda n’ibindi.

Hagati aho ariko, imikino y’amarushanwa atandukanye mu gihugu izakomeza nk’uko bisanzwe. Abafana bemerewe kwitabira amarushanwa ariko bigengesereye mu rwego rwo kwirinda COVID-19. Mu gihe hagaragara ko kwirinda bigoye, basaba ko imikino yabera mu muhezo.

Ahantu hose habera imikino kandi hasabwe gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 hongerwa ibikoresho by’isuku ahinjirirwa, mu byumba abakinnyi biteguriramo n’ahandi mbere yo kwinjira bakabanza kwisukura.

View image on Twitter

Amashyirahamwe y’imikino n’ubuyobozi bw’ibanze bikazajya bifatanya mu gutuma ibi byubahirizwa ku bibuga by’imikino n’ahandi habera ibikorwa bya siporo hahurira abantu benshi mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura, ku bufatanye n’urwego rushinzwe kurwanya COVID-19 muri siporo.

Minisiteri ya siporo isoza itangazo ryayo ivuga ko izi ngamba zashyizweho hagamijwe kurinda umutekano w’abafana n’abakinnyi, n’abafite aho bahuriye na siporo kandi zigomba kubahirizwa kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO