KFTV igiye guhemba abantu 5 bahize abandi mu kwerekana impano zabo

 5,012 total views,  1 views today

Kigali film and Television School  ni ishuri rimaze kumenyekana hano mu Rwanda mu gutanga amasomo y’ubumenyingiro harimo Filmmaking and Television production, Photography and Graphic design, Music Audio Production , Acting for film and Television Cartooning and visual effects

Risanzwe rikora ibijyanye no kwigisha uko batunganya filime ndetse no kubyerekeye amashusho no gufotora(KFTV), Aho rimaze kuba ubukombe mu gihugu cy’u Rwanda mu bijyanye n’ugutanga ubu bumenyingiro ryashizeho amarushanwa yo gushaka umuntu ufite impano zo kuririmba no ngucuranga mu kiswe KFTV TALENT DETECTION.

Ni ubwa mbere Iri  rushanwa rigiye kuba, ryateguwe kugira bashake impano nshya mu rubyiruko  ndetse bakomeze bateze imbere abahanzi mu buryo  butandukanye mu bijyanye na  muzika.

Mashi Umwe mubategura iryo rushanwa adutangariza ko  gutegura aya marushanwa  biri mu rwego rwo gukomeza gufasha uruganda rwa Muzika  nyarwanda  babinyujije mu ishami ritunganya muzika muri iri shuri KFTV.

Akaba  ari  muri  urwo rwego KFTV yishimiye kumenyesha buri wese  wiyumvamo ko  afite  impano yo kuririmba ndetse  no  gucuranga   ko yazitabira ayo marushanwa   kuko nyiri amahirwe  ashobora  kuzasanga impano imugejeje  ku nzozi  ze.

KANDA HANO NIBA USHAKA KWITABIRA AYA MARUSHANWA

Abazatsinda amarushanwa bazahembwa ibihembo bishimishije aho  uzegukana umwanya 

Uwa mbere azahembwa  amafaranga ibihumbi 150.000 Frw agirane n’amasezerano y’umwaka 1 na studio ya KFTV (Amajwi & Amashusho) akazanafashwa  no  kubimenyekanisha  hiyongereyeho amahugurwa byo bikaba  ari Ubuntu.

Uwa kabiri azahembwa  amafaranga ibihumbi 100.000 Frw agirane n’amasezerano y’umwaka 1 na studio ya KFTV (Amajwi & Amashusho) akazanafashwa  no  kubimenyekanisha  hiyongereyeho amahugurwa byo bikaba  ari Ubuntu.

Uwa gatatu  azahembwa  amafaranga ibihumbi 50.000 Frw agirane n’amasezerano y’umwaka 1 na studio ya KFTV (Amajwi & videwo) akazanafashwa  no  kubimenyekanisha  hiyongereyeho amahugurwa byo bikaba  ari Ubuntu .

Uwa 4 nuwa 5 bazasinyana amasezerano y’imikoranire  na situdiyo  ndetse  banahabwe amahugurwa  muri muzika  ategurwa n’iri shuri rya KFTV.

Umunsi  nyamukuru wo kumenya umunyempano  uzeguka iri rushanwa rya KFTV  TALENT DETECTION  uzaba ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020 ku biro bya KFTV SCHOOL, biherereye i Nyarugenge, muri  Car  Free  Zone i saa ine (10h00’) za mu gitondo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *