Gasabo:Abaturage bishimiye uburyo Drones zigiye kubatandukanya na Malariya

 4,056 total views,  1 views today

Buri mwaka habarurwa byibura miliyoni 300 z’abarwaye Malariya ku isi hose, muri bo ihitana abarenga miliyoni, hafi 90% by’abarwaye Malariya baboneka muri Afrika, ku ko buri masegonda 30 haba hapfuye umwana w’umunyafrika.

Niyo mpamvu minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu cyigo cyayo gishinzwe ubuzima  RBC, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, batangije gahunda yo kurandura Malariya mu Rwanda hifashihije indege zitagira aba Pilote zizwi nka(Drones) izajya yica imibu iyisanze mu ndiri yayo.

N’igikorwa cyabereye mu Gishanga cya Rugende, giherereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo.

Iyi gahunda ya minisiteri y’ubuzima ifite insanganyamatsiko igira iti “ kurandura Malaria bihera kuri jye”.

Mukakimenyi Clotulde wo mu murenge wa Rusororo avuga ko iyi gahunda yo kwica imibu hifashishijwe Drones, ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko ngo imibu yari yarabazengereje kubera iki gishanga cya Rugende bavuga ko aricyo indiri y’imibu itera Malariya.

Agira ati”Ndashimira Minisiteri y’ubuzima yo yarebye kure bakaza kudukiza iyi mibu yahoraga idutera Malariya, ni ukuri iki gishanga niyo ndiri y’imibu idutera guhora ku karago turwaye cyangwase turwaje iyi ndwara,”

Akomeza avuga ko kuva babatereye umuti wica imibu ndetse n’amagi yayo, ubu batekanye ndetse ko ubu bakomeje izindi ngamba zo kwirinda Malaria, barara mu nzitiramibu ikoranye umuti ndetse banagira isuku muri byose na bose, bana tema ibihuru bikikije ingo zabo kugira ngo imubu itabona aho yororokera.

Ministeri y’ubuzima yiyemeje guhangana no kurandura burundu Maliya mu Rwanda ku buryo mu mwaka wa 2030 nta muturage uzaba ukigarangwaho n’indwara ya Malaria.

Mukagari ka Rugende  hafunguriwe kumugaragaro uburyo byikoranabuganga mu gutera umuti wica malariya hifashishinwe indege zitagira abapirote .

Minisitiri w’ubuzima Dr. NGAMIJE Daniel avuga ko Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo, ariyo mpamvu batekereje kurandura Malariya hifashishijwe Drones zizajya zimena umuti wica imibu itera Malariya iyisanze mu ndiri yayo.Akomzeza asaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda Malariya.

Agita ati”Ndasabwa buri muturarwanda wese kubigiramo uruhare buri joro akarara  mu nzitiramibu ikoranye umuti, akakira abakozi ba Ministeri y’ubuzima baza gutera imiti mu mazu ndetse uwaba yagaragaweho ibimenyetso bya Malariya akihutira kujya kwisuzumisha basanga yandwaye Malariya agafata imiti hakiri kare, ntakabuza Malariya irakira kandi vuba.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko, umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Malariya yagaragaye ku barwayi basaga miliyoni 3.9.

Mu mezi 12 ashize ya 2019, Malariya yagaragaye ku bantu miliyoni 3.7 bavuye kuri miliyoni 4.8 yagaragayeho mu mwaka wawubanjirije wa 2018, ibi bisobanuye ko abo yagaragayeho bagabanutseho nibura 21% hagati y’iyo myaka.

Imibare kandi ikomeza igaragaza ko iyi ndwara iri mu zihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko abo yica bagabanutse cyane, magingo aya bageze kuri 264 mu mwaka w’ingengo y’Imari ushize wa 2018/2019 , mu gihe mu mwaka 2016/2017 yishe abagera kuri 663 bangana n’igabanuka rya 60%.

 

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *