Connect with us

Health

2021 nta munyarwanda urwaye Epatite C uzaba adafata imiti-Minisitiri Mpunga

 3,479 total views,  3 views today

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Lt Col. Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko umwaka wa 2021 nta munyarwanda urwaye umwijima wo mu bwoko bwa C uzaba udafata imiti.

Yabitangaje kuri uyu wa 29 Gashyantare ubwo hatangizwaga gahunda yo gusuzuma no kuvura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, igikorwa cyatangirijwe mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kabarore.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Lt Col. Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko ngo abanyarwanda 4% bashobora kuba bafite indwara z’umwijima.

Avuga ko benshi bafite izi ndwara bazigendana batabizi kuko umuntu ashobora kuyimarana imyaka igera kuri 20 nta kimenyetso bari bibonaho.

Avuga ko Leta yihaye gahunda yo kurandura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C kuburyo bizagera mu mwaka wa 2021 nta munyarwanda ufite uyu mwijima uzaba atarabona imiti yo kuyivura.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kurandura iyi ndwara mu banyarwanda bose, muri gahunda twihaye y’imyaka 2 yatangiye 2019, iteganya ko muri 2021 nta munyarwanda numwe ufite virusi ya Epatite C, waba utaragize amahirwe yo kubona imiti kandi akavurwa agakira.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko kugira ngo kwisuzimisha no kuvura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C bigere kuri benshi bisaba ubufatanye bw’inzego zose hakabaho no kwegereza abaturage iyi serivisi mu midugudu iwabo.

Asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kugira iki gikorwa umuhigo bahereye mu isibo kugira ngo kigere kuri benshi kandi mugihe gito.

Agira ati “Tubigire imihigo y’imirenge, akagari n’umudugudu, iyo mihigo ni iyihe, ni uguhiganwa kugira ngo turebe umudugudu, akagari n’umurenge uza kwesa umuhigo w’uko abaturage bawo bose baba bamaze kwisuzumisha.”

Igikorwa cyo gusuzuma no kuvura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C cyateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 43 z’amadorari y’Amerika ariko ngo akaba ashobora kutazageraho bitewe n’uko hari abafatanyabikorwa biyemeje gufasha Leta muri iki gikorwa.

Gusuzuma no kuvura abagaragaweho umwijima wo mu bwoko bwa C bizajya bikorerwa ubuntu.

Kayisanabo Ernestine umwe mu baturage avuga ko iki gikorwa kizitabirwa cyane kuko ubundi hari abatinyaga kwisuzumisha kuko n’ubundi basanze barwaye batabona ubushobozi bwo kugura imiti.

Ati “Hari abatinyaga kwisuzumisha kuko wasangaga bavuga ko n’ubundi basanze barwaye batabona ubushobozi bwo kugura imiti. Urumva rero bizitabirwa kuko bamenye ko imiti ari ubuntu.”

Dr. Sabin Nsanzimana umuyobozi wa RBC avuga ko abantu miliyoni 4 mu gihugu hose aribo bagomba gusuzumwa abagaragaweho uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa C bagahabwa imiti ku buntu.

Kuri ubu ngo abarenga miliyoni 2 nibo bamaze kwisuzumisha.

Kuba iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Gatsibo ngo ni uko aka karere ariko kaza ku isonga ku rwego rw’igihugu mu kugira iyi ndwara kuko ku bantu 90806 bisuzumishije 2544 basanze barwaye.

Kuri ubu abantu ibihumbi 20 nibo bafata imiti y’umwijima wo bwoko bwa C ariko ngo intego bakaba bagomba kugera ku bihumbi 110.

Intara y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo ngo nizo zigaragaramo abantu bafite umwijima wo mu bwoko bwa C.

EMMANUEL GASANA SEBASAZA

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health