AHF-Rwanda yatanze udukingirizo ku bitabiriye igitaramo gisoza “Tour du Rwanda”

 9,882 total views,  1 views today

Umuryango Urwanya Ubwandu bwa Virusi itera SIDA ndetse ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF(Aids Health Care Foundation) watanze udukingirizo ku bantu bitabiriye igitaramo gisoza  umukino w’amagare (Tour du Rwanda).

Abantu bari urujya n’uruza mu mujyi  wa Kigali ahazwi nka (Car Free Zone) bagana  ku matente ya aho Umuryango  Ahf-Rwanda yakoreragamo, bahabwa  serivise zo kwipimisha Virusi itera Sida ku bushake ndetse banahabwa udukingirizo ku buntu two kubarinda kwandura, zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ni igikorwa  cyabaye  none tariki ya 29 Gashyantare 2020  ubwo umukino w’amagare waburaga umunsi umwe ngo usozwe ku mugaragaro, abari bitabiriye iki gitaramo gisoza iri rushanwa bagize amahirwe yo kwipimisha ku bushake Virusi itera Sida, bityo  usanze yaranduye agatangira gufata imiti.

muri iyi Tour du Rwanda mu minsi yose yamaze ibera mu Rwanda, umuryango Ahf-Rwanda wampimye ubwandu bwa Virusi itera Sida abantu bagera kuri 494, inasiramura abagera ku bihumbi 1245, ndetse inapima Diabeti n’umutima abagera kuri 363 kubufatanye na RBC.

Aganira n’itangazamakuru,  Mugorewera   w’imyaka  25 avuga  ko yishimiye iki, gikorwa AHF-Rwanda yakoze, cyo kubazanira serivise zo kwipimisha virusi itera Sida ku buntu yemeza ko barebye kure kuba barabazaniye   udukingirizo ku buntu  ahantu hahurira abantu benshi.

Agira ati:”umukino w’amagare uranshimisha  cyane, ariko nongeye kwishima birushijeho kuba, AHF-Rwanda yaratekereje gupima abantu Virusi itera Sida ku bushake , ndetse ikanaduha udukingirizo ku buntu two kuturinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye  ari nayo ntandaro yo  gusama inda utateganyije, bikaba byakuviramo ingaruka zo kwandura Virusi itera Sida”.

Bwana Nteziryayo Narcisse umuyobozi ushinzwe kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida n’izindi ndwara muri AHF Rwanda avuga ko impamvu bahisemo gutera inkunga Tour du Rwanda, ari ukugira  ngo babashe kugeza ubutumwa ku bihumbi by’abafana ba Tour du Rwanda muri ubwo butumwa higanjyemo ubwo gukumira ubwandu bushya no kugira ngo abadagife ubwandu,bagume kuba bazima(remain HIV Negative).

Akomeza avuga ko uyu muryango ufite ingamba zo kwegereza imiti igabanya ubukana  abafite ubwandu bwa Virus itera SIDA, ndetse no kubashishikariza  gukoresha agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata, kugira ngo barusheho kwirinda gukomeza kuyikwirakwiza.

Agira ati”Twashatse kuzana ibikorwa byacu muri uyu mukino w’amagare byumwihariko umuryango AHF-Rwanda dufite gahunda yo gufasha abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, tubaha imiti igabanya ubukana, tukagira abagabo n’abagore inama mu kuboneza urubyaro, abananiwe kwifata tukabaha udukingirizo ku buntu mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduzanya  indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye”

AIDS Healthcare Foundation(AHF) Rwanda,niwo muryango mpuzamahanga w’abanyamerica utegamiye kuri leta witabiriye isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda nk’umuterankunga mukuru.

Uyu muryango muri iri siganwa uri gutanga ubutumwa bwo kwirinda ubwandu bushya(HIV prevention) ukaba uri gutanga serivisi zirimo gutanga udukingirizo ku buntu.

Mu bindi bikorwa umuryango AHF-Rwanda usanzwe uteramo inkunga, n’ibigo nderabuzima n’ibitaro 30 mu turere 10.

Twabibutsa ko Umuryango AHF wageze mu Rwanda mu 2006,uje gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanda ubwandu  bw’agakoko gatera Sida, ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima n’ibitaro.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *