Umuhanzi Joe Boy yijeje ibyishimo kubazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction

 5,950 total views,  1 views today

Umuhanzi Joe Boy ukomoka muri Nigeria  ategerejwe nabatari bake mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza Gashyantare 2020, yiteguye kuzashimisha abanya Kigali ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka ’Joe Boy’ mu buhanzi yavuze ko ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda ariko ngo abazaza mu gitaramo bose bazataha banyuzwe.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020. Cyatumiwemo Joeboy uzafatanya na Davis D ugezweho muri iyi minsi kubera indirimbo ye “Dede” na Niyo Bosco wagaragaje ko nubwo afite ubumuga bwo kutabona impano ye y’umuziki ari ntagererankwa.

Niyo Bosco agezweho mu ndirimbo ye ya mbere yasohoye mu minsi ishize akayita “Ubigenza ute?” na “Ibanga” aherutse gushyira hanze.

Joeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika muri iki gihe ndetse mu banyabirori bo muri Kigali baramuzi cyane kuko indirimbo ze zidasiba gucurangwa mu tubyiniro dutandukanye yaba muri Kigali no hanze yayo. Indirimbo ze zamamaye cyane mu 2019. Aririmba cyane Afro Pop na R&B.

n’umusore ukunzwe na bebenshi kubera indirimbo zimenyereweho kwifashisha ibishushanyo (cartoon) muri Video harimo nk’izwi nka My Baby yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Gashyantare 2020.

mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, yavuze ko mu Rwanda azi umuhanzi umwe gusa, agira ati:”Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda nahabonye niheza cyane, mu byukuri muri iki gihugu nzi umuhanzi umwe gusa ari we Davis D nagize amahirwe yo kuzahurira nawe kurubyiniro

Joe Boy watangaje ko azi gusa umuhanzi Davis D mu Rwanda, yasobanuye ko yatangiye akora umuziki nko kwishimisha aho yigaga muri kaminuza.

Davis D abajijwe icyo bakora nk’abahanzi mu kubyaza umusaruro abahanzi bakomeye baturuka hirya no hino, yavuze ko cyera by’abaga bigoye cyane kubona umuhanzi w’icyamamare nkuyu kubera ko abateguraga ibitaramo batahaga agaciro abahanzi nyarwanda ndetse ntihabeho kubahuza n’abo bahanzi bakomeye.

akomeza avuga ko kugeza ubu “Abategura ibitaramo nka Kigali Jazz Junction basobanukiwe neza guhuza umuhanzi nyarwanda n’uwaturutse hanze, aba ari inyungu ku mpande zombi kuko iyo habayeho gukorana indirimbo bituma umuziki nyarwanda utera imbere birushijeho,”

Joe Boy ni umusore w’imyaka 22, yavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 21 Gicurasi 1997, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Gorilla Sauce Ent. Banku Music.

Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’abakozi.

HABUMUREMYI Viateur

mwambanews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *