America:Umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran warushijeho gufata intera

 3,342 total views,  2 views today

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko uwasimbuye Gen. Qasem Soleimani nawe yiriwe ataraye mu gihe yakomeza kugendera mu nzira nk’iz’uwo yasimbuye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Asharq al-Awsat.

Umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran warushijeho gufata intera kuva Amerika yakwivugana Gen Qasem Soleimani wari umwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo za Iran mu gitero cya drone I Baghdad mu ntangiriro z’uku kwezi. Iran na yo yagerageje kwihimura irasa ku birindiro birimo ingabo za Amerika muri Irak ariko ntihagira umusirikare uhapfira.

Perezida Donald Trump yatanze amabwiriza yo kwicira Soleimani ku itariki 03 Mutarama, ku Kibuga cy’indege cy’I Baghdad avuga ko uyu mugabo wayoboraga umutwe kabuhariwe wa Quds yari arimo gutegura ibitero ku buzima bw’Abanyamerika.

Gen. Esmail Qaani, wari wungirije Soleimani akaba yarahise amusimbura ku buyobozi bwa Quds ashyizweho n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

Gen Qaani akaba aherutse gutangaza ko Amerika yishe Soleimani mu buryo bwa kigwari ariko k obo bazamuhorera kigabo.

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iran, Brian Hook, yabwiye ikinyamakuru Asharq al-Awsat ko “Esmail Qaani nakurikira inzira nk’iy’uwo yasimbuye yo kwica Abanyamerika azahura n’urwo Soleimani yahuye narwo”.

Muri icyo kiganiro yatangiye I Davos, mu Busuwisi, Hook yavuze ko Perezida Trump yari yabisobanuye neza ko igitero cyose ku Banyamerika cyangwa ku nyungu za Amerika kizakurikirwa n’icyemezo gikarishye.

Ati: “Ndatekereza ko ubutegetsi bwa Iran ubu bwumva ko badashobora gutera Amerika ngo babicike.”

Ubwo yamushyiragaho ngo asimbure Soleimani, Ayattolah Khamenei yasobanuye Qaani nk’umwe mu bayobozi b’ingabo bitwaye neza bagahabwa imidari mu Ntambara ya Iran na Irak kuva mu 1980 kugeza mu 1988.

Yongeyeho ko inshingano za Quds zizakomeza kumera uko zari zimeze ku buyobozi bwa Soleimani, asaba abagize uyu mutwe kumufasha gusohoza inshingano ze, amwifuriza amahirwe.

Uku kwezi dusoza kwa Mutarama kwabaye ikigeragezo gikomeye kuri Iran, aho habuze gato ngo ijye mu ntambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igakora ikosa ryo kurasa indege ya gisivili yo muri Ukraine abantu 176 bari barimo bose bagapfa.

Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu ariko wari watangiye kugaragara mu Ukuboza nyuma y’ibisasu byarashwe ku birindiro bya Amerika muri Irak bigahitana umuturage wa Amerika.

Amerika yasubije igaba ibitero by’indege ku nyeshyamba zishyigikiwe na Iran zikorera muri Irak bihitana umwe mu bayobozi ba zo, bituma Ambasade ya Amerika I Baghdad igotwa ndetse yigarurirwa akanya gato n’abashyigikiye izo nyeshyamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *