Ruhango: Imiyoboro migari y’amashanyarazi ibangamiye abaturage

 4,302 total views,  1 views today

Usanga hirya no hino mu gihugu hari imiyoboro migari y’amashanyarazi (haute tension) inyuzwa hejuru y’amazu, kandi akenshi ugasanga iyi miyoboro ihashyirwa iza isanga abaturage baramaze kuhatura, bigatuma bamwe babona ko ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibi byaragaragaye hirya no hino mu karere ka Ruhango, aho abaturage bashinja ubuyobozi
bw’aka karere gusa nk’ububatererana bukemera ko iriya miyoboro ishyirwa hafi yabo kandi
igihe icyo aricyo cyose yashyira ubuzima bwabo n’imiryango yabo mu kaga.

Habimana Abubakari, umuturage utuye mu mudugudu wa Muhororo wa 1, akagari ka Buhoro,
umurenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, avuga ko abangamiwe cyane n’imiyoboro migari
y’amashanyarazi yanyujijwe hejuru y’inzu ye.

Ati “Izi nsinga bazihashyize bahadusanga, ikibangamye kurushaho ni uko akarere katatwimura,
tukajya gutura ahatari ibyago byo gutakaza ubuzima. Nk’ubu iyi nzu yanjye ni iy’ubucuruzi,
mpora nibaza buri munsi icyaba haramutse habayeho impanuka yatuma izi nsinga zihanuka.
Akarere nikantabare kambarire mbererekere iyi miyoboro”.

Undi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we, yemeje ko kunyuzwa hejuru
imiyoboro migari y’amashanyarazi abibona nk’akarengane gakomeye cyane ndetse ko hari abo
baha amafaranga rwihishwa bakemera bagahabwa make bakimuka, ariko bakaba batarashatse ko
amazina yabo atanganzwa.

Agira ati “Iteka iyo umuyaga ubaye mwinshi cyangwa hakagwa
imvura nyinshi mpita numva ubwoba buntashye, nkasigara nibaza uko byagendekera umuryango
wanjye ziramutse zihanukiye inzu tuyirimo. Sinibaza impamvu hari abo bishyura rwihishwa
bakimuka, natwe muzatuvugire bayaduhe twimuke, kuko mfite ubwoba”.

Ikindi uyu muturage yashimangiye ndetse kinamuhangayikishije hamwe n'abo bahuje ikibazo ni
ukuba ubuyobozi bwa REG budaha agaciro ubuzima bw'abo banyuza hejuru izi nsinga
z'imiyoboro migari y'amashanyarazi (haute tension), bagashaka kubaha amafaranga y'intica
ntikize, ikibabaje bakaba bashaka kubasinyisha ngo bemere ko bahawe amafaranga menshi
anyuranye n'ayo bagomba guhabwa.

Undi utuye mu gasantare ka Ntenyo wahawe izina rya Mukamwiza kubw'umutekano we,
yatangaje ko kuva imvura yatangira kugwa batagisinzira, kubera kwicara bikanga ko isaha
kuyindi ko umuyaga wahurutura izi nsinga z'imiyoboro migari zikaba zabitura hejuru, bigateza
inkongi y’umuriro.

Akarere gahamya ko abaturage baje kuhatura hasanzwe hari imiyoboro migari
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere bubivugaho, twaganiriye n’umuyobozi
w'akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko
REG yemeje ko bahashyize ziriya nsinga z'imiyoboro migari hadatuwe.

Ati "Nta muturage wari uhatuye REG ihashyira ziriya nsinga z’imiyoboro migari. Abahari ubu ni
ba bandi bubaka nta byangombwa bafite, bakabikora mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Twe

nk'ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, dushishikariza abaturage kwimuka, kuko aribo baje
bahasanga izi nsinga z'imiyoboro migari, abo zahasanze nabo ikibazo tugiye kugikurikirana kuko
aribwo tukikimenya".

Uyu muyobozi, ku bijyanye no kwimura abaturage bahabwa amafaranga adahwanye n'imitungo
yabo, ndetse hakabaho no kubasinyisha umubare unyuranye n'uwo bahawe, yabihakanye, avuga
ko nta kintu abiziho, ahubwo asaba ko umuturage wese ufite ikibazo yakwegera ubuyobozi
bukamurenganura.

Ikijyanye n'amafaranga y'ingurane, Umuyobozi w'Akarere wungirije yatangaje ko ubuyobozi
bw' umurenge n'akagari aribwo bwemeza amafaranga agomba kwishyurwa umuturage wimurwa,
bikazanwa ku karere kakabyemeza, akaba ashimangira ko nta manyanga yabaho mu gutanga
ingurane kuko hari ifishi iba ihari yabugenewe kandi isinywaho n'inzego zinyuranye.

Rusiribana Jean Marie Vianney, yasabye abaturage kuba maso bakirinda abaza biyitirira
ubuyobozi bw’Akarere cyangwa se ubwa REG bakaba babatwarira imitungo.
Uyu muyobozi yanashimangiye ko igishushanyo mbonera cy’imiturire kizasohoka mu kwezi
kwa cumin a kabiri muri uyu mwaka wa 2019 azaba ari igisubizo ku bibazo nk’ibi, kuko hazaba
hagaragara neza aho imiyoboro y’ibikorwa remezo igomba kunyuzwa, aho abantu bagomba
gutura hatabangamiye ubuzima bwabo.

REG (Rwanda Energy Group) yatangiye kubarura abatarishyurwa
Umuyobozi wa REG mu karere ka Ruhango, Nyiringango Jean de Dieu, yemeza ko hari
igikorwa cyatangiye mu karere ka Ruhango cyo kureba abatarigeze bishyurwa, kandi insinga
z’imiyoboro migari zaraje zibasanga aho batuye.

Gusa avuga ko abubatse bazihasanga ibyo
bitabareba, ahubwo ko bakwiye kwimuka vuba. Ikindi ni uko bakwihutira kuziva iruhande mu
rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'ubwababo.

Cyakora kugeza ubu, hari hataraba impanuka itewe n’insinga z’imiyoboro migari, nk’uko
Nyiringango abihamya.
Ntabwo abaturage bo mu karere ka Ruhango aribo bonyine binubira ibyo by’imiyoboro migari
ibanyura hejuru, cyane ko mu minsi yashize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza
amashanyarazi cyari kimaze iminsi gitangaza ko umuturage agomba gusiga nibura metero 6
hagati y’ibikorwa bye n’imiyoboro migari ikwirakwiza amashanyarazi.

Habumuremyi Viateur
mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *