Connect with us

Health

Rusizi:Abaturage barishimira urukingo rwa Ebola bahawe

 7,301 total views,  3 views today

Muri aka karer gahana imbibe na RDC, MINISITERI Y’UBUZIMA ibinyushije mu kigo cy’ubuzima RBC bakingiye abaturage urukingo rwa Ebola, iki gikorwa kije gikurikira icyabereye I Rubavu tariki ya 8 Ukuboza kandi ngo bizakomeza no mu tundi turere duhana imbibe n’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye none Tariki ya 18 Ukuboza 2019 mu karere ka Rusizi, ibi biri muri gahunda MINISANTE yise ‘umurinzi ‘ yo gutanga urukingo rwa Ebola ku bushake ku bantu bose bakora imirimo yambukiranya imipaka n’abatuye mu turere duhana imbi n’ahagaragaye Ebola, yakomereje mu kigo nderabuzima cya Gihundwe, ahakingirwa abafite kuva ku myaka 2 y’amavuko kuzamura uretse abagore batwite n’abana batarengeje iyo myaka 2 y’amavuko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko ku bufatanye na Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Kivu y’amajyepfo muri RDC Cosmos Kusimwa Bishisha n’abandi bayobozi, bavuga ko ari igikorwa cyo kwishimira kuko ari ugukumira icyorezo cya Ebola.

Theogene Mandevu umujyanama w’ubuzima  mu murenge wa Gihundwe wo mu kagali ka Burungu yafashe iya mbere mu kwikingiza urukingo rwa Ebola, akaba yaramaze gukangurira abaturage bagera kuri magatatu kugira ngo bazikingize uru rukingo rwa Ebola.

Yagize ati “Ubundi ntacyo wagurana ubuzima bwawe kuba dusanzwe dukorana n’abaturage neza, kandi tubagira inama muby’ubuzima nkanjye mu mudugudu wa Cyunyu namaze kwandika abaturage bagera kuri Magana tatu bazikingiza urukingo rwa Ebola, kugira ngo bazabashe gukora akazi kabo neza, nkaba mfashe iya mbere mu kurwikingiza kugira ngo nzabahe ubuhamya bw’ibihuha bazumva ko nta kibazo ruteje”.

 

Ku bijyanye n’uko uru rukingo rutareba abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2 y’amavuko,bamwe muri aba bagore bari bakomeje kugenda babyibaza banafite impungenge ko igihe bazabyarira batazaba bakibonye inkingo zombi zisabwa bikaba byabagiraho ingaruka zo guhura byoroshye n’iki cyorezo,

Dr Ndimubanzi Patrick yasobanuey ko ari urukingo rukiri mu igeragezwa,nk’imiti mishyashya yose,MINISANTE ikaba itahita iruha abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2,cyane cyane ko hari n’izindi nkingo baba bagenewe bataruvanga na zo.

Ku batekereza ko uwakingiwe biba bitakiri ngombwa gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo,Dr Ndimubanzi yagize ati’’ ni byo duheraho dusobanura,gukingira gusa ntibihagije. Hari uburyo bwari busanzwe twakoreshaga kugira ngo tuyirinde kandi abanyarwanda barabusobanuriwe bihagije. Icya mbere ni ukutajya aho uzi ko ikibazo kiri.

Icya 2 ni ukumenya ibimenyetso byayo ku buryo uramutse uketse ko umuntu uyu n’uyu abifite ubimenyesha inzego zitandukanye ku buryo yafashwa. Icya 3 ni ugukaraba intoki kenshi n’ibindi byose bikomatanije ukanivuza hakiri kare kuko abagera kuri 90% bakira iyo babonye imiti mu minsi ya 1 bagifatwa.’’

Ku bavuga ko rushobora kubagiraho izindi ngaruka,ntiyabihakanye ariko yavuze ko ari ingaruka zidakanganye,aho umuntu ashobora nko kubabara umutwe,kugira akariro gake kimwe no ku zindi nkingo zose, abamaze kurufata bakagira ingaruka zikabije na bo bafite uburyo bafashwamo,aho abaturage ngo bakaba nta mpungenge bakwiye kugira.

Kuba bikorwa n’abayobozi b’igihugu cy’abaturanyi cya RDC cyagaragayemo iki cyorezo bahari, ngo ni intambwe nziza cyane nk’uko Minisitiri w’ubuzima mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri kiriya gihugu,Cosmos Kusimwa Bishisha abivuga ,kuko icyorezo cyo ngo kitagira imipaka nk’uko abantu bayiyumvamo, kuba muri Kivu y’amajyepfo ngo haragaragaye abantu 6 bayanduye,batatu ikabahitana abandi batatu bahise bitabwaho bagakira,abagera ku 30.000 barimo abashobora kugerwaho na yo vuba bakaba ngo bamaze kuyikingirwa, hakaba hashize iminsi igera ku 110 nta kindi kibazo kijyanye na yo kihavugwa,ubu bufatanye ngo bushobora kuyihashya burundu.

Gutanga izi nkingo byatangiriye mu karere ka Rubavu ku wa 8 uku kwezi ahamaze gukingirwa abagera kuri 829,mu karere ka Rusizi,uretse gutangirira ku bajyanama b’ubuzima,inzego z’umutekano n’abandi bashobora kugerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo vuba,biteganijwe ko n’abatuye imirenge yose ikora ku mupaka n’igihugu cya RDC bizabageraho kubazaba babishaka bose.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health