Polisi y’Igihugu na sosiyete y’itumanaho, Airtel-Tigo, bakoze ubukangurambaga mu gushishikariza abanyarwanda kudakoresha telefoni cyangwa gutwara wanyoye inzonga mu gihe batwaye ibiabiziga, ibi biri muri gahunda bise ‘Gerayo Amahoro.’
Ubu bufatanye Airtel-Tigo yagiranye na Polisi y’u Rwanda bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, bwatangirijwe mu mujyi wa Kigali muri Gale ya Nyabugogo ihuza ama Gle yose y’igihugu

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bafatanyijemo na Airtel-Tigo bugamije gukangurira abatwara ibinyabiziga kutanywa inzoga ngo batware ibinyabiziga, kutitaba telefoni batwaye, kutohereza ubutumwa bugufi batwaye ndetse n’ubundi burangare byose bwavuka mu gihe cyose batwaye ibinyabiziga.
Ati “Twashatse gukorana na Airtel-Tigo Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bugamije gukangurira abanyarwanda bakoresha umuhanda kudatwara ibinyabiziga basinze, bavugira kuri telefoni, bohereza ubutumwa bugufi ndetse no kutarangara.”

Bwana Amit Chawla Umuyobozi Mukuru wa Airtel-Tigo mu Rwanda, avuga ko iki kigo nubwo gifite poromosiyo ya “Tera sitori” bitavuze ko abatwara ikinyabiziga bemewere kuvugira kuri Terefone batwaye, ahubwo ko bagomba gutera sitori ari uko bagezeyo amahoro.
Agira ati:”Nkubu muri Airtel dufite promosiyo ya Tera sitori ibi ntibivuze gutwara uvugira kuri Terefone ahubwo wowe muyobozi w’ikinyabiziga ukwiriye gutera sitori ari uko wagezeyo amahoro, twishimiye gufatanya na Polise y’u Rwanda mu kurushaho gukumira impanuka zo mu muhanda cyane ko ubu tugeze mu mpera z’umwaka, dukwiriye kubafasha twoherereza abanyarwanda ubutumwa bugufi bubibutsa kuda tera sitori batwaye ibinyabiziga.”
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS, yo mu 2018 yagaragaje ko abantu miliyoni 1.35 bahitanwa n’impanuka buri mwaka ku isi, impanuka zo mu muhanda zikaba mu bya mbere mu bihitana ubuzima bw’abana bari hagati y’imyaka 4-14 n’abakuru bari hagati 15-29.
Imibare yo mu 2018 igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 700, naho abagera ku 2000 barakomereka ku buryo bukomeye.
Imibare igaragaza ko kandi sosiyete z’ubwishingizi zishyura indishyi zatewe n’impanuka ingana na miliyari zirenga 20 FRW buri mwaka.

HABUMUREMYI Viateur
Mwambanews.rw
ปั้มไลค์
June 24, 2020 at 7:21 pm
Like!! Really appreciate you sharing this blog post.Really thank you! Keep writing.