Connect with us

ENVIRONMENT

Muhanga : Ruswa ivugwa mu birombe by’amabuye irashyira ababituriye mu kaga

 5,619 total views,  3 views today

Hirya no hino mu Rwanda uhasanga ibirombe bitandukanye bicukura amabuye y’agaciro anyuranye, harimo koruta, gasegereti, olufuramu n’andi. Mu karere ka Muhanga, ruswa ivugwa mu birombe by’ayo mabuye ishyira mu kaga ubyuzima bw’abaturage.

Abaturiye ibyo birombe, ba nyir’amasambu acukurwamo ndetse na bamwe mu bakozi bavuga ko babuze uruvugiro, bagakeka ko abacukuzi babaguze ku buyobozi bw’akarere.

Urugero ni aha mu mu murenge wa Mushishiro,  ahari ikirombe gicukura amabuye y’agaciro ya koruta na gasegereti. Ni mu kagari  ka Rwasare, mu mudugudu wa Mushishiro,  kizwi ku izina rya “DABA SUPPLIERS LTD.

Ubu abakozi bari mu kirombe bari mu kazi, ariko munsi yacyo hari umuturage Nyiraminani utabaza ko cyashyize ubuzima bwe n’umuryango we mu kaga akabura aho ageza ikibazo.Nyiraminani Bereta ni umubyeyi w’abana batanu usa nk’aho atuye rwagati mu kirombe, kuko ahacukurwa ayo mabuye hamuzengurutse, ndetse harimo n’ubutaka bwe, harimo n’aho yakuraga amazi.

Avuga ko kuba aturanye n’ikirombe bimubangamiye ndetse yifuza guhabwa ingurane akimuka kuko yari atunzwe n’ibiva aho icyo kirombe kiri, ndetse kuri we akaba yumva ubuzima bwe bubangamiwe kuko yavomaga mu marembo ye, ariko kuri ubu akora urugendo rw’iminota 30 kugira ngo abashe kubona amazi meza.

Urusaku rw’inyundo n’imitarimba, kuba bashobora guturitsa urutambi bituma uyu mubyeyi ahorana impungenge. Ikindi kimubangamiye kurushaho ni ibizi bireka mu birombe bikororokeramo imibu imuteza malaliya we n’umuryango we ubutitsa ndetse n’izindi ndwara zinyuranye.

Nyiraminani ashinja ubuyobozi kurya ruswa ntahabwe ingurane

Nyiraminani avuga ko ntako atagize ngo abwire ubuyobozi akarengane ke, ariko buvunira ibiti mu matwi. Ati  » Njye nshinja inzego zinyuranye z’ubuyobozi kundangarana ariko nkaba mbona uyu mukire nyiri DABA yaranguze mu buyobozi kuko urebye ibibuye bishinyitse amenyo biri hejuru yanjye, isaha ku yindi imvura yagwa bikaridukira ku nzu bikatwica twese, ariko bakaba barabyirengagije, njye sinzi icyo banziza ariko amakuru mfite kandi yizewe uno mugabo yaranguze ku murenge, atanga ruswa, kugira ngo azajye kunyishyura umuhangayiko w’ubuzima bwanjye n’abana banjye ungeze kure, abigendereho ampenda ampa intica ntikize, ariko akirengagiza ko hagati aho ubuzima bwacu buri mu kaga ».

Nyamara umuyobozi wa “DABA SUPPLIERS LTD”  ari nayo icukura muri iki kirombe, Habanabakize Damascene na we ngo ntiyishimira ko ibikorwa akora byabangamira abaturage cyangwa ibidukikije.

Ati “njyewe nahawe icyangombwa cy’ubucukuzi kigomba kumara imyaka 15, ubu maze imyaka ibiri gusa, icyo nkora cya mbere ni ukubarira abaturage bari hafi y’ikirombe bakimuka kandi nkomeje kubikora, ndetse n’uriya mubyeyi Nyiraminani Bereta ntibizarenza ukwezi ntamwishyuye, kuko igihe mpafite ni kirekire ngomba kubana neza n’abo mpasanze ndetse nkanabungabunga ibidukikije nirinda ingaruka zambangamira mu mikorere”.

Habanabakize ashimangira ko iyo arangije gukorera ahantu ahasubiranya ndetse akahatera ibiti, agakora uko ashoboye amazi ava mu kirombe akayafata ku buryo ataba isoko yo kwangiza no guhumanya ibidukikije, naho ibijyanye na ruswa yatangaje ko abeshyerwa, ngo ahubwo habayeho akabazo ko gutinda kumwishyura ariko nta ruswa yabayeho.

Ushinzwe ibidukikije mu karere ka Muhanga, Mpagaritswenimana Vedaste atangaza ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese, bityo ngo  kiriya kirombe bagikurikirana umunsi ku munsi mu rwego rwo kwirinda ko habaho iyangirika ry’ibidukikije.

Uyu mukozi w’akarere ndetse anemeza ko nta kibazo na kimwe azi cy’umuturage yaba aterwa na kiriya kirombe gicukurwamo na “DABA SUPPLIERS LTD”, yemwe n’amakuru y’uko ubuyobozi bw’umurenge bwaba bwarakiriye ruswa kugira ngo habeho kurenganya abaturage, ko ariko agiye kubikurikirana.

Ingingo ya 26 y’itegeko n58/2018 ryo kuwa 13/8/2018  rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, ivuga ko uhawe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro agomba kwishyura abaturage ingurane ikwiye.

Agaka ka 10 kagira kati, « Agomba guha ingurane ikwiye ku butaka n’indi mitungo byangijwe biturutse ku bikowa by’ubucukuzi muri mine yaherewe uruhushya ».

Iri tegeko kandi rivuga ko umucukuzi akuraho ibisigazwa byose by’amabuye, agasubiranya ahacukuwe asiba ibyobo bishobora kurekamo amazi n’ibihanamanga byashyira abahatuye mu kaga.

Ikindi ni uko kampani cyangwa koperative ifatiwe mu cyaha runaka yakwa by’agateganyo ibyangombwa byayo biyemerera gukora ubucukuzi, igasabwa kwikosora, itabikora igahagarikwa burundu.

Habumuremyi Viateur

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENVIRONMENT