Connect with us

Health

AHF-Rwanda irimo gutanga udukingirizo ku bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

 3,341 total views,  3 views today

Umuryango  ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, AIDS Healthcare Foundation (AHF) uvuga  ko, Mu bantu batanu bitabira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ririmo kubera i Kigali, bavuga ko abantu batatu muri bo  ushobora kubasangana udukingirizo bahawe na AHF-Rwanda two kubarinda kwandura Virusi itera SIDA.

Nyuma yahoo uyu muryango wari umenyerewe gutanga udukingirizo ku mikino y’umupira w’amaguri, Tour du Rwande ndetse nahandi hahurira abantu benshi, noneho kuri iyinshuro yaje muri expo y’ibikorerwa mu Rwanda, mu rwego rwo kurinda abanyarwanda kwandura  Virusi itera Sida, ikomoka mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku muntu wayanduye.

Umukozi wa AHF, avuga ko muri iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda abantu baryitabira iyo ubaganirije kubijyanye no gukoresha agakingirizo wumva ko, imyumvire ku kugakoresha imaze guhinduka mu ngeri zose z’abantu ku buryo bitagitera uwo ariwe wese isoni zo kwaka agakingirizo.

Ati“Abantu batinyaga kwaka agakingirizo ariko ubu byarahindutse, ubona n’abakobwa baza, umukobwa akakubwira ati wampaye agakingirizo?”

kuba muri Expo hahurira abantu benshi n’imwe mu mpamvu nyamukuru ituma AHF-Rwanda ifata iya mbere mu kuza guha abantu udukingirizo ku buntu mu rwego rwo kubarinda kwandura Virusi itera Sida.

Nteziryayo  Narcise ukora muri AHFRWANDA avuga ko bifuza ko ahantu hose hahurira abantu benshi mu gihugu hajya haboneka udukingirizo dutangwa na AHF-Rwanda ku buntu.

Ati “Impamvu tuba twaje mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ni uko hari indi ntambwe twifuza ko yaterwa mu gukumira Virusi Itera Sida. Ibi tubikora ahantu hose hakunda guhurira abantu besnhi nko mu mupira w’amaguru, tour du Rwanda mu tubari cyane cyane, mu mahoteli, mu masoko n’ahandi tuba dushaka ko haba udukingirizo tw’ubuntu mu rwego rwo kurinda abanyarwanda kwandura Virusi itera Sida.”

Akomeza avuga ko mu bari kwaka udukingirizo cyane ari urubyiruko guhera ku myaka 18 kugeza kuri 44.

Menya  ibikorwa umuryango, AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya  ubwandu  bushya  bw’agakoko gatera SIDA:

-Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)

-Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo bugezwe bw’impeta ( Prepex)

-Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.

AHF-Rwanda ivuga ko kwigisha abantu uko agakingirizo gakoreshwa no kugatangira ubuntu atari ugushishikariza abantu ubusambanyi.

Uyu mugenzuzi wa AHF yavuze ko hari n’abana bari munsi y’imyaka 18 usanga nabo bashaka udukingirizo ariko ngo ntibatubaha kuko utwo bafite twagenewe abantu bujuje imyaka y’ubukure.

Aganira na Mwambanews,  Mujawayezu Solange utuye mu murenge wa Gatenga afite imyaka  25 avuga  ko yishimiye iki gikorwa AHF-Rwanda yakoze cyo kubazanira udukingirizo muriyi expo y’ibikorerwa mu Rwanda, yemeza ko barebye  kure kubaha  udukingirizo ku buntu  ahantu hahurira abantu benshi.

Agira ati”Ndishimye cyane kurushaho kuba AHF yarazanye udukingirizo hano muri expo kandi bakatuduha ntakiguzi, mu byukuri tuzaturinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye  ariyo ntandaro yo  gusama inda utateganyije, bikaba byakuviramo kwandura Virusi itera Sida”.

AHF ivuga ko SIDA nta muti nta n’urukingo igira, ndetse n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitera ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu ku giti cye n’umuryango muri rusange, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru irushaho kuyirwanya mu bishoboka byose.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.rw

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health