Connect with us

NEWS

Rwamagana: mu bikorwa byo kuremera abatishoboye

 3,113 total views,  3 views today

Akarere ka Rwamagana katangije gahunda yiswe ‘Tujyanemo’ ni umushinga ugirwamo uruhare na buri muturage aho yitanga amafaranga agahurizwa hamwe akagurwa ibikoresho byo kubakira imiryango itishoboye.

Buri mwaka ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buba bufite agashya kajyanye n’ubukangurambaga runaka buba bugamije gukuraho bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abagatuye.

Muri ubu bukangurambaga kandi harimo n’ubwo bise “Safisha”bwo buzajya bwibanda cyane mu gukangurira abatuye aka karere ku gira isuku muri byose.

MULISA utuye mu Murenge wa Rubona yashimye igitekerezo akarere ka Rwamagana kagize cyo kubakira abaturage ariko asaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ku bagenerwabikorwa.

Ati “ Igitekerezo cya “Tujyanemo”cyo kubakira imiryango itishoboye ni cyiza cyane, ariko byarushaho kuba byiza abayobozi bazagenzure niba abo buhisemo kubakira babikora uko bikwiye.”

MHOZA Theogene, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, avuga ko abaturage bo mu murenge we iyi gahunda ya “Tujyanemo” n’iya “Safisha” abaturagebe bahize ko bazayigira iya mbere.

Agira ati:”Nibyo koko abaturage bo mu murenge wa musha, bitabira gahunda zose za Leta, tukimara kubabwira iyi gashunda ya “Tujyanemo” ko igamije kuremera abatishoboye nabo bakagira aho kuba babyumvise vuba bahita batangira kwitanga uko bashoboye.”

Akomeza avuga kubijyanye na “Safisha” Ati”Abaturage b’uyu murenge n’ubusanzwe bagira isuku muri byose ariko byumwihariko bahize ko bazarushaho kuyibungabunga bityo Umurenge wa Musha uhore ku isonga muri byose

ku bufatanye n’imiryango imwe n’ime itegamiye kuri Leta ndetse n’idaharanira inyungu, muri iki gikorwa cya “Tujyanemo” Abanyeshuri bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rwamagana, hakoze amarushanwa atyanye no kuririmba ndetse no kuvuga imivugo ku bijyanye no kugira isuku, maze imirenge yahize iyindi ihabwa ibihembo birimo, Amakaye, amakaramu ndetse n’igikapu cyo gutwaramo ibikoresho nkenerwa ku munyeshuri.

Menya uko bimwe mu bikorwa bifitiye akarere ka Rwamagana akamaro byakozwe mu myaka ishije

Mu myaka yashize habanje ubukangurambaga bwiswe ‘Ten Solid days’ bwari bugamije kurwanya imirire mibi mu bana barenga 660.

Hakurikiyeho ubwiswe ‘Fatiraho’ nabwo bwakomerezaga aho ubwa mbere bwari bugeze, bukurirwa mu ngata n’ubwa ‘One one four’ bwari bugamije kurandura imirire mibi mu bana 114 mu karere kose.

Umwaka wa 2019 wahaye umwihariko ubukangurambaga bugamije kubakira no gutuza aheza imiryango idafite aho kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mudaheranwa Regis, avuga ko bifuza ko uyu mwaka ikibazo cy’imiryango itagira aho iba gikemuka burundu.

Yagize ati “Gahunda ya ‘Tujyanemo’ twayishyizeho kugira ngo dufatanye kubakira imiryango itagira aho iba mu karere kacu, buri muntu yitanga uko yifite hari nk’umuturage utanga ibati rimwe, hari utanga umuganda wo kubaka, hari abatanga imifuka ya sima n’ibindi bintu bitandukanye.”

Guverineri Mufulukye Fred avuzeko ubukangurambaga bwiswe ‘Tujyanemo’ bugamije kubakira imiryango 474 idafite icumbi. Amafaranga yifashishwa ava mu bwitange bw’abaturage, amakoperative, ibimina, ibigo by’amashuri, ibitaro n’abandi bantu bagiye bahurira mu matsinda atandukanye.

HABUMUREMYI Viateur 

Mwambanews.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS