Connect with us

NEWS

Umuryango Save the children wizihije imyaka 100 umaze wita ku mwana

 3,279 total views,  3 views today

Umuryango wita ku bana (Save The Children),ukorera mu bihugu  120 ku isi, ubu umaze imyaka 30 hasinywe amasezerano n’umuryango w’abibumbye yo kubahiriza uburenganzira bw’umwana amaze asinywe.

uyu muryango kandi wizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda.

Uyu muryango Save the children ukorera mu Rwanda, ukorera ibikorwa byita ku bana birimo -uburezi bufite ireme.

– uburere budahutaza,  kwita kubana bari mu kaga,  -Kurinda umwana ndetse nizindi gahunda nyinshi zoso zigamije kwita kuburenganzira bw’Umwana.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019 aho abana baturutse, mu turere twose tw’igihugu bose bari bateraniye I Kigali mu kwizihiza uyu munsi mukuru uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda.

Uwera Zamida umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Nyarugenge avuga ko muri rusange abana bishimira ibyo bamaze kugezwaho n’uyu muryango, ariko kuri we abona ko hakwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo inzitizi abana bahura nazo zigabanuke.

Agira ati:” Nk’abana ntabwo twifuza ko bagenzi bacu bakomeza kubaho nabi, urugero Abana bo ku muhanda, abana bakoreshwa imirimo ivunanye, abana batabasha kwiga. Icyifuzo cyacu rero ni uko abana babona uburenganzira bwabo bakabasha kwiga bakarindwa icyaricyo cyose cyabangamira uburenganzira bwabo”.

Sibomana Marcel, umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save The Children

Sibomana Marcel, umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save The Children, avuga ko kwita ku bana ari ugutegura ejo heza h’igihugu, anakomoza ku mpamvu bahisemo gusangira Umugati n’abana bakiri bato.

Agira ati“n’ibyagaciro gakomeye gusangira uyu mugati n’Abana, aba Ni abana uyu munsi, ariko ejo ni bo bazaba abayobozi bazadufasha mu gukemura ibibazo by’igihugu n’iby’isi muri rusange,.”

Timothy Bisho umuyobozi w’umuryango Save The Children mu Rwanda

Bishop Timothy, umuyobozi w’umuryango Save The Children mu Rwanda, avugako yishimye cyane kuri uyu munsi, ubwo hizizwaga imyaka 100 uyu muryango umaze ubayeho.

Agira ati:”Save The Children izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo uruhare rw’umwana mu igenamigambi ruzamuke kandi icyizere kirahari kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bwita ku bana”.

Akomeza avuga ko uyu muryango Save The Children uzakomeza gutera inkunga abana mu bijyane no kwiga, ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibindi byose byagirira umwana akamaro muri rusange.

 

HABUMUREMYI Viateu

Mwambanews.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS