Connect with us

Health

Kirehe: Umwan uvutse igihe kitaragera akwiriye kubaho

 3,106 total views,  3 views today

Ababyeyi babyaye umwana uri munsi y’ibiro 2.5 agomba gukoresha uburyo bwa Kangooru mother care, kugira ngo yongerere wamwana ubushyuhe mu mubiri bityo agakura neza.

Ibi byavugiwe Mu gikorwa cyabereye mu karere ka Kirehe umurenge wa kirehe, ku bitaro bikuru bya Kirehe , ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Impinja zavutse zidashyitse.

Mu buhamya bwatanzw na Nzayisenga Grase umubyeyi w’Abana 2 avuga ko yabyaye abana 2 umwe yavutse afite ibiro bitangana n’ibyundi mwana.

Agira ati:”naje kubyarira hano kuri ibi bitaro bya kirehe, mbyara abana badashyitse ariko abaganga baha babwira ko ntagomba kugira impungege kuko abana bose bavutse badashyitse bagomba kubaho

Akomeza avuga ko, bamufashije  gukoresha uburyo bwa Kangooru maze abo bana bakomeza gukurikiranwa n’abaganga, none ubu abana bacu bagize amezi 14 bameze neza. Ubu mfite  ikizere ko aba bana banjye bazaba abana bintangarugero bazatugirira akamaro bakanakagirira igihugu cyacu.

Umugabo wa  Nzayisenga Grase we ngo yabonaga aba bana babo bavutse badashyitse ko batazaba, ariko kubera abaganga b’ibi bitaro bya Kirehe babaremagamo icyizere bityo yiyumvamo ibyishimo, gusa agasaba Leta y’u Rwanda ko yarushaho gukora ubukangurambaga cyane mu migoroba w’Ababyeyi bityo Kangooru ikamenyekana kurushaho.

Agira ati “ Ndasaba ko Leta ko yashyiraho uburyo bwo kuganiriza  cyane mu mugoroba yababyeyi uko kangaroo ikorwamo nibura ibyo biganiro bigatambutswa muri  buri kagari, ibyo bizatuma impugenge zo kubyara umwana udashyitse bivaho kuko, nubwo atavukiye amezi 9 nk’ayabandi bana, nawe akwiriye kubaho

Nzayisenga Grace ari kumwe n’umugabo we

Uyu munsi mukuru wari ufite insanganyamatsiko igira iti:” Umwana wese uvutse adashyitse akwiriye kubaho”

Dr. TURATE Innocent umuyobozi mukuru ushinzwe gukumira indwara muri RBC yavuze ko, yashimiye ubwitange  buranga abajyanama b’ubuzima, bari hirya no hino mu Gihugu, Abaganga bose ndetse n’Abaforomo bita ku bana bavuka igihe kitaragera, kuko habonetse uburyo bwiza bwo guheka umwana ku gituza,  bwiswe Kangooru, butumwana umwana agira ubushyuhe mu mubiri bityo agakura neza.

Umuyobozi mukuru ushinzwe gukumira no kurwanya indwara muri RBC Dr Turate Innocent yatanze

 

Haburemyi Viateur

Mwambanews.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health